00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iperereza ryakajijwe kuri porogaramu y’imodoka zitwara ikoreshwa na Tesla

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 March 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongereye imbaraga mu iperereza zikora ku ruganda rwa Tesla, by’umwihariko ku mikorere ya porogaramu yayo ifasha imodoka kwitwara [Full Self-Driving software] cyane cyane ku bushobozi bwayo mu gufasha imodoka kureba imbere mu bihe bitoroshye.

Iri perereza ryatangijwe n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano mu muhanda [NHTSA] mu 2024. Kuri ubu rigeze ku rwego rwo gusesengura ibya tekiniki ikoresha izi modoka zitwara [engineering analysis].

Uru ni rwo rwego rwo hejuru rwo kugenzura, ndetse kenshi ni yo ntambwe ya nyuma, mbere y’uko uruganda rutegekwa kugarura imodoka zarwo ngo zikorerwe amavugurura.

Iri perereza ryatangiye nyuma y’impanuka enye zavuzwe ko zabaye mu bihe imodoka itabashaga kubona neza imbere hayo, bikavamo ibyago byanahitanye ubuzima bw’umunyamaguru umwe.

Abagenzuzi basanze iryo koranabuhanga ryarananiwe gutahura ko camera zitabona neza cyangwa ngo riburire abashoferi ku gihe.

Nubwo uruganda rwa Tesla rwatangiye gukora amavugurura yo gukemura iki kibazo muri Kamena mu 2024, ntirwigeze rwemeza niba ayo mavugurura yarashyizwe mu bikorwa.

Abakora iri perereza banakeka ko hashobora kuba hari izindi mpanuka nyinshi zitamenyekanye bitewe n’imbogamizi mu gukusanya amakuru.

Iri ni rimwe mu maperereza abiri ari gukorwa kuri uru ruganda.

NHTSA iri no gukora iperereza ku zindi nshuro zirenga 80 imodoka za Tesla zishe amategeko y’ibanze y’umutekano wo mu muhanda, nko kurenga ku matara atukura ayobora ibinyabiziga.

Porogaramu z'imodoka za Tesla zitwara yatangiye gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages