Ni icyemezo kije gikurikira ubujura bwo ku manywa y’ihangu buherutse gukorerwa muri iyo nzu ndangamurage ya mbere isurwa kurusha izindi ku Isi, bwabaye ku wa 19 Ukwakira 2025 hakibwa ibifite agaciro karenga miliyoni 88 z’Ama-Euro (hafi miliyari 102 Frw).
Ibiciro ku bantu bo mu bindi bihugu byazamuwe, bikurwa ku ma-Euro 22 ku muntu umwe bigezwa ku ma-Euro 32. Ni mu gihe abo mu bihugu byo muri EU bazakomeza kwishyura ku biciro bisanzwe by’ama-Euro 22.
France 24 yanditse ko kuzamura ibyo biciro bizongera kugeza kuri miliyoni 20 z’Ama-Euro ku mafaranga iyo nzu ndangamurage isanzwe yinjiza ku mwaka, bikayifasha kuvugurura imiterere yayo.
Ibihugu byo mu Burayi nk’u Bwongereza, Norvège n’ibindi bitari muri EU, kongeraho ibindi bikunze kugira abayisura benshi nka Amerika n’u Bushinwa bizajya byishyura kuri icyo giciro gishya.
Mu 2024, Inzu Ndangamurage ya Louvre yasuwe n’abakerarugendo miliyoni 8.7, barimo 69% baturutse hanze y’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!