00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwaburijemo igitero cy’iterabwoba bwari bugiye kugabwaho

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 2 May 2025 saa 07:01
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko bwaburijemo igitero cy’iterabwoba cyari kigiye kugabwa mu Ntara ya Dagestan iherereye mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Bwatangaje ko bwafashe umugore w’imyaka 27 y’amavuko ushinjwa gushyigikira umutwe mpuzamahanga w’iterabwoba waciwe muri icyo guhugu.

Uwo mugore akekwaho gutegura umugambi wo guturitsa zimwe mu nyubako zikoreramo ubutegetsi mu Mujyi wa Khasavyurt, wa kabiri munini muri Dagestan.

Abashinzwe umutekano basanganye uwo mugore ibikoresho bikoreshwa mu gukora ibiturika ndetse mu bikoresho bye by’ikoranabuhanga hasanzwemo ubutumwa bwerekana ko yari afite umugambi wo kugaba ibyo bitero no kuba ashyigikira umutwe w’iterabwoba waciwe mu Burusiya.

Mu 2024 Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya (FSB), Aleksandr Bortnikov, yavuze ko imitwe mpuzamahanga y’iterabwoba yiyongereye ibikorwa by’icengezamatwara byayo mu bice byo mu Majyepfo y’u Burusiya, ariko ko batazahwema guhangana na yo.

Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cy’iterabwoba cyari kigiye kugabwa mu Majyepfo y'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .