Bwatangaje ko bwafashe umugore w’imyaka 27 y’amavuko ushinjwa gushyigikira umutwe mpuzamahanga w’iterabwoba waciwe muri icyo guhugu.
Uwo mugore akekwaho gutegura umugambi wo guturitsa zimwe mu nyubako zikoreramo ubutegetsi mu Mujyi wa Khasavyurt, wa kabiri munini muri Dagestan.
Abashinzwe umutekano basanganye uwo mugore ibikoresho bikoreshwa mu gukora ibiturika ndetse mu bikoresho bye by’ikoranabuhanga hasanzwemo ubutumwa bwerekana ko yari afite umugambi wo kugaba ibyo bitero no kuba ashyigikira umutwe w’iterabwoba waciwe mu Burusiya.
Mu 2024 Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya (FSB), Aleksandr Bortnikov, yavuze ko imitwe mpuzamahanga y’iterabwoba yiyongereye ibikorwa by’icengezamatwara byayo mu bice byo mu Majyepfo y’u Burusiya, ariko ko batazahwema guhangana na yo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!