00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego z’umutekano mu Bwongereza ziryamiye amajanja nyuma y’igitero cyakomerekeyemo abantu 29

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 September 2017 saa 10:55
Yasuwe :

Nyuma y’igitero cyagabwe mu mu majyepfo y’Umurwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres, kigakomeretsa abantu barenga 29, cyakurikiwe n’ubwoba ko abakigabye bashobora kongera kwivugana abatari bake.

Iki gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatanu, cyahagurukije inzego z’umutekano. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko hirya no hino abaturege baza kubona inzego z’umutekeno zizenguruka zibacungira umutekano kandi ko iperereza riri gukorwa hashakwa abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, yongeraho ati “Ibikorwa by’iterabwoba byugarije u Bwongereza birakomeye ariko nidukomeza gufatanya, tuzabatsinda nta kabuza.”

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko Theresa May yabwiye abaturage ko bakwiriye gukomeza akazi kabo ariko bagakora biteguye ndetse bacunganwa n’umugizi wa nabi wese ushobora kongera guhungabanya umutekano.

Polisi n’inzego z’ubuyobozi zahumurije abanya-Londres ko zikomeza kubabungabungira umutekano, kandi ko uza gufatwa aza gushyikirizwa ubutabera. Zatangaje ko ibitero byose bigabwa n’abashaka kwica, gukomeretsa no gukoma mu nkokora uburyo bw’imibereho yabo ariko ko batazabyemererwa.

ISIS yatangarije ibiro ntaramakuru byayo, Amaq news, ko uwagabye igitero ari umwe mu barwanyi bayo ariko nta bimenyetso bibishimangira yatanza.

Gustavo Vieira wari wegereye aho iki gitero cyagabwe yavuze ko yumvise abantu bose bavuza induru kandi batashywe n’ubwoba ndetse bamwe bari kwiruka.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump uheruka kuvuga ko igihugu cye n’inshuti zacyo bigomba kurandura imitwe y’iterabwoba no kurinda abaturage babyo icyabahungabanya yongeye kubwira itangazamakuru ko Amerika igomba kurwanya iterabwoba yivuye inyuma, anasaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kwihanganisha abaturage.

Uretse ibyo kandi, nyuma y’icyo gitero Trump yanditse ubutumwa bwinshi kuri twitter ye avuga ko habayeho uburangare ku nzego z’umutekano ntizibashe kugikumira, ibintu byanenzwe cyane n’umuvugizi wa polisi y’u Bongereza avuga ko yihuse gutangaza ibyo kandi iperereza ritaragira icyo ryerekana naho May we avuga ati "Ndumva nta kintu na kimwe byafasha umuntu wese ugize icyo avuga ku kintu kigikorwaho iperereza.”

Inzego z’umutekano mu Bwongereza ziryamiye amajanja nyuma y’igitero cyakomerekeyemo abantu 29

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages