00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya Porsche AG ikora imodoka yagabanyutseho 93% mu 2025

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 12 March 2026 saa 06:37
Yasuwe :

Inyungu y’uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwa Porsche AG, ikomeje guhanantuka mu buryo budasanzwe, bitewe n’impinduka z’igihe kirekire rwashyize mu gukora imodoka z’amashanyarazi.

Mu 2025 Porsche AG yakoresheje arenga miliyari 3.9 z’Amayero. Ibi byatumye inyungu yayo igabanyuka ku kigero cya 93%. Inyungu yavuye kuri miliyari 5,6 z’Amayero igera kuri miliyoni 413 z’Amayero. Ni imibare uru ruganda rukora imodoka hafi ibihumbi 300 ku mwaka rwamurikiye abashoramari barwo ku wa 11 Werurwe 2026.

Bimwe mu byatwaye amafaranga uru ruganda ruherereye i Stuttgart, birimo miliyoni 700 z’Amayero yajyanye n’ibyo gukora batiri andi agendera mu misoro Amerika yashyiriyeho ibihugu bitandukanye.

Uru ruganda rwakunze kugaragaza inyungu iri hejuru mu minsi ishize imaze igihe iteza imbere ibikoresho bijyanye n’imodoka z’amashanyarazi, bizakoreshwa mu modoka zarwo kugeza mu myaka 10 iri imbere.

Ku rundi ruhande ariko uru ruganda rwagaragaje ko nyuma yo gushora imari ifatika muri izi modoka zitangiza ibidukikije, rugiye gukora imodoka zifite moteri zisanzwe ariko zigashyiramo uburyo bw’amashanyarazi ku buryo ubwo buryo bwombi bwakoreshwa.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri uru ruganda, Jochen Breckner, ati “Ibibazo byibasiye Isi ndetse n’amavugurura mu kigo byatumye ibyo twinjiza bigabanyuka.”

Uku kugabanyuka kw’inyungu byagize ingaruka na none kuri Volkswagen Group ibarizwamo Porsche ku bijyanye n’inyungu.

Ni na yo mpamvu Volkswagen Group iherutse gutangaza ko iteganya kwirukana abakozi barenga ibihumbi 50 mu Budage honyine kugeza mu 2030. Ni mu gihe Porsche yo izirukana abakozi 3.900.

Inyungu ya Porsche AG ikora imodoka yagabanyutseho 93% mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages