00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyeshyamba z’aba-houthi zaburijemo isanwa ry’imiyoboro ya internet inyura muri Yemen

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 May 2024 saa 12:56
Yasuwe :

Guverinoma ya Yemen yatangaje ko inyeshyamba z’aba-Houthi zigenzura igice kinini cy’icyo gihugu gikora ku Nyanja, zitambitse gahunda yo gusana imiyoboro inyuzwamo imigozi ya Internet ihuza u Burayi na Aziya.

Iyo miyoboro ica munsi y’amazi yangiritse muri Werurwe uyu mwaka, bigira ingaruka ku bigo bitanga internet cyane cyane muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.

Inyeshyamba z’aba-Houthi zirwanya Leta ya Yemen zatunzwe agatoki kuba ari zo zarashe kuri iyo migozi igacika icyakora zo zarabihakanye.

Yemen yatangaje ko ibikorwa byo gusana iyo migozi byahagaritswe n’uko aba-houthi bitambitse iperereza riri gukorwa, ngo habanze hamenyekane abagize uruhare mu ishwanyaguzwa ryayo.

Byinshi mu bikorwa remezo by’ibigo by’ikoranabuhanga binyura ku gice cya Yemen, bigenzurwa n’aba-Houthi. Nk’ikigo TeleYemen ari nacyo cyo muri Yemen gifite imigozi ijyana internet ku rwego mpuzamahanga, gifite imigozi ingana n’ibilometero 25 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages