Ibi byashyizwe hanze n’iyi Minisiteri bije nk’intambwe ikomeye iganisha ku gutangaza abandi bantu bakomeye bashobora kuba baragize uruhare muri ibi byaha ndetse ibi bikomeje kuba ikibazo gikomeye kuri Perezida Donald Trump kuva yasubira ku butegetsi kubera ko na we agarukwaho muri iki kirego.
Bimwe mu bikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze harimo amafoto agaragaza Epstein asabana n’abantu bakomeye barimo Michael Jackson, Chris Tucker, Diana Ross, Richard Branson na Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika n’uwahoze ari Igikomangoma cy’u Bwongereza Andrew.
Mu bindi byagaragaye muri izi nyandiko harimo amafoto agaragaza mudasobwa na ‘disk’ gusa nta byinshi byatangajweho. Hari indi foto igaragaza imbwa iri mu gikapu kibikwamo imyanda.
Minisitiri w’Ubutabera wungirije, Todd Blanchem yasobanuye ko inyandiko zashyizwe zikubiyemo ibyaha byakozwe na Epstein mu 2006 ndetse ko hari n’izindi nyinshi bagiye gushyira hanze.
Blanche yagaragaje ko nubwo izo nyandiko zashyizwe hanze harimo amazina y’abantu barenga 1.200 bahohotewe n’uyu mugabo batigeze batangazwa amazina kugira ngo babarindire umutekano.
Epstein ni umunyemari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinjwe gusambanya abakobwa batujuje imyaka y’ubukure mu 2006. Mu 2008, yahamijwe ibyaha arafungwa, ashyirwa no ku rutonde rw’abakoze ibyaha byo gusambanya abana.
Nyuma yaho habaye inkundura y’abagore bamushinja ko yabahohoteye, atabwa muri yombi mu 2019, mu 2020 agwa muri gereza yiyahuye, mu gihe yari ategereje kuburanishwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!