Bitandukanye n’izindi nshuro zabanje, uyu mwaka, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baza kwitabira iyi nama, basabwe kohereza imbwirwaruhame zabo z’amashusho, zigomba gutambutswa mu cyumba gisanzwe kiberamo iyi nama.
Uko biteguye, ni uko uhagarariye buri gihugu muri Loni ategetswe kuba ari mu cyumba inama isanzwe iberamo, aho agomba kuvuga ijambo ry’ikaze mbere y’uko bamurika amashusho y’umuyobozi we.
Muri iyi nama, haraganirwa mu buryo bwihariye ku ntambwe ibihugu bimaze gutera mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Hazaganirwa kandi ku ruhare rw’abagore mu iterambere, ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, gukumira ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi n’izindi ngingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!