00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yeguje Perezida Yoon

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 December 2024 saa 11:46
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko yo muri Koreya y’Epfo yeguje Perezida Yoon Suk-yeol nyuma y’aho mu ntangiriro z’Ukuboza 2024 atangaje ibihe bidasanzwe bya gisirikare, icyemezo cyateje umwuka mubi muri politiki y’iki gihugu.

Umwanzuro wo kweguza Perezida Yoon watowe n’abagize Inteko 204, abandi 85 barawanga, mu gihe batatu bo bifashe, amajwi umunani aba impfabusa.

Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo riteganya ko kugira ngo Umukuru w’Igihugu yeguzwe, bisaba ko ⅔ by’abagize Inteko Ishinga Amategeko babyemeza. Iyo aya majwi abonetse, ahagarikwa by’agateganyo.

Nyuma y’aho amajwi asabwa kugira ngo Perezida Yoon yeguzwe abonetse, biteganyijwe ko ahagarika imirimo, asimburwe by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe, Han Duck-soo.

Mu gihe Perezida Yoon araba ahagaritse by’agateganyo imirimo, urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ni rwo ruzafata umwanzuro wa nyuma, nyuma yo gusuzuma ibyo Inteko yashingiyeho imweguza.

Uru rukiko nirwemeranya n’Inteko, ruzemeza ko Perezida Yoon ahagaritswe burundu, Minisitiri w’Intebe akomeze kuyobora kugeza igihe hazabonekera undi Mukuru w’Igihugu, binyuze mu matora.

Inteko yeguje Perezida Yoon, imuziza gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .