Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubutegetsi bushya bwa Minisitiri w’Intebe, Péter Magyar n’ishyaka rye Tisza bwashinjaga Perezida Tamás Sulyok kuba yari hafi cyane y’ubutegetsi bwa Viktor Orbán wahoze ayobora igihugu, bityo bakabona ko adashobora kuyobora atabogamye.
Mu matora yo muri Mata, ishyaka Tisz ryatsinze ishyaka rya Fidesz ryari rimaze imyaka 16 ku butegetsi.
Guverinoma nshya yakoresheje ubwiganze ifite ihindura Itegeko Nshinga kugira ngo ihagarike manda ya Sulyok ndetse n’iy’abandi bayobozi bari bashyizweho mu gihe cya Orbán, ivuga ko igamije kuvugurura inzego za Leta no gukuraho abantu ibona nk’abo mu butegetsi bwashize.
Hahagaritswe kandi manda ya Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Péter Polt.
Uyu munsi wafashwe nk’umwe mu minsi ikomeye cyane mu mateka ya vuba ya politiki ya Hongrie, nyuma y’uko ubutegetsi bushya bushyizweho mu ntangiriro za Gicurasi nyuma yo gutsindwa bitunguranye ishyaka rya Fidesz rya Viktor Orbán ryagize mu matora yo ku wa 12 Mata.
Perezida Sulyok afite iminsi itanu yo gushyira umukono kuri iri tegeko nshinga cyangwa kurishyikiriza Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rurisuzume.
Minisitiri w’Intebe Péter Magyar yavuze ko mu gihe Sulyok yarishyikiriza urukiko, azatangiza uburyo bwo kumukuraho burundu (impeachment), ibintu byahita bituma ahagarikwa ku mirimo ye. Indi nzira yari isigaye ni uko Sulyok yakwegura ku bushake kugira ngo igihugu kitinjira mu kibazo cy’amategeko n’imiyoborere.
Abadepite bo mu ishyaka rya Fidesz ryahoze ku butegetsi bavuye mu cyumba cy’Inteko mbere y’itora, bashinja ishyaka rya Tisza gushaka gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu. Fidesz yavuze ko iri hinduka ry’Itegeko Nshinga riha guverinoma ububasha bwo kwirukana abayobozi ba Leta uko ibishakiye kandi ako kanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!