00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intebe z’indege za Boeing zirenga 400 zishobora guteza ibibazo abagenzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2026 saa 08:07
Yasuwe :

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA), cyatangaje ko intebe z’abagenzi zashyizwe nabi mu ndege za Boeing 737 MAX zigera ku magana, gishimangira ko zigomba gukosorwa kugira ngo hirindwe ibibazo by’umutekano.

FAA yavuze ko ikibazo kireba indege 453 zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zanditswe muri Amerika, aho hari zimwe mu ntebe z’abagenzi zaba zitarashyizwe neza ku murongo wazo. Ku buryo bidakosowe, zishobora guteza ibikomere ku bagenzi mu gihe habayeho kugwa kwihutirwa kw’indege.

Icyemezo cya FAA gisaba ko izo ndege zisuzumwa kandi ikibazo kigakosorwa. Icyakora, icyo kigo nticyatangaje niba n’indege zikoreshwa n’amasosiyete y’indege yo hanze ya Amerika nazo zifite iki kibazo, nubwo akenshi amasosiyete mpuzamahanga akurikiza amabwiriza ya FAA iyo areba indege zayo.

FAA yavuze ko yakiriye amakuru agaragaza ko hari ibice bimwe bigize intebe z’abagenzi bitashyizwe neza aho bigomba.

Kugeza ubu, FAA ntiyatangaje igihe nyacyo amasosiyete y’indege azaba yamaze gukosorera iki kibazo. Boeing ntiyahise itanga ibisobanuro ku byatangajwe na FAA.

Boeing 737 MAX ni imwe mu ndege zikoreshwa cyane n’amasosiyete y’indege ku Isi, ariko iyi sosiyete imaze imyaka ihura n’ibibazo bitandukanye bijyanye n’umutekano mu by’indege.

Iki kibazo gifitwe n’indege za Boeing 737 MAX zikorera muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages