Intara ya Cachemire, yatumye u Buhinde na Pakistan bidacana uwaka kuva mu mwaka wa 1947, yongeye byombi birasana, mu ntangirio z’uyu mwaka hapfa abantu batatu.
Radiyo Ijwi ry’Amerika, VOA ivuga ko mu mirwano ku mupaka n’u Buhinde ,Pakistan yatangaje ko yapfushije abaturage babiri, u Buhinde bwapfushije nabwo bukivugira ko bwapfushije umusirikare umwe.
Ibi bihugu byombi byari bigize igihugu kimwe cyaje kuvamo bibiri byigenga mu 1947, nyuma y’Ubukoloni bw’u Bwongereza, Pakistan ikaba iy’Abayisilamu mu gihe u Buhinde bwabaye iy’Abahindou.
Bikimara kwigenga byose byatangiye kwiyitirira intara ya Cachemire , gusa icyo gihe igikomangoma cyayiyoboraga “ Maharajah”, yari uwo mu idini ry’Abahindou kandi abaturage benshi ari Abayisiramu.
Nyuma yo gushaka kugira Cachemire icyo gikomangoma cyushyize hamwe n’u Buhinde ariko igice kimwe cy’abaturage kirivumbura na Pakistan ihita yoherezayo abarashi,
Gutandukana kw’ibi bihugu ni kimwe mu byababaje Mahatma Gandhi waharaniye ubwigenge bw’u Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO