00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara yasubiye ibubisi hagati ya Amerika na Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bikomeye kuri Iran, uba umunsi wa gatandatu wikurikiranya ibihugu byombi bikozanyaho ndetse buri cyose gishaka kugenzura inzira ya Hormuz.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (US Central Command) bwatangaje ko ibi bitero byari bigamije kurushaho “guca intege ingabo za Iran” .

Ingabo za Amerika kandi zafashe ubwato hagamijwe gukumira ibikorwa by’ubwikorezi bujya cyangwa buva muri Iran binyuze muri Hormuz.

Gusa Iran yatangaje ko ibitero bya Amerika byibasiye n’ibikorwaremezo bitari iby’igisirikare, birimo ibiraro, gariyamoshi ndetse n’ikibuga cy’indege. Itangazamakuru rya Leta ya Iran ryavuze ko ibyo bikorwa byangije ahantu hakorerwa ibikorwa bya buri munsi by’abaturage. Hari ikiraro cyo mu Burengerazuba bwa Bandar Abbas mu Ntara ya Hormozgan byemejwe ko cyagabweho igitero.

Misile za Amerika kandi zaguye hafi y’ikirwa cya Qeshm, hafi y’inzira ya Hormuz, ndetse no mu mijyi ya Bandar Abbas na Bushehr, ahari uruganda rutunganya ingufu za nucleaire.

Centcom yavuze ko yibasiye ibirindiro by’ingabo birimo ahakorerwa igenzura ku nkombe, uburyo bwo kurinda ikirere, ibikorwa byo gutwara ibikoresho by’ingabo ndetse n’ubushobozi bwo gukoresha ubwato.

Iran yavuze ko nayo yagabye ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika biri muri Kuwait na Bahrain, nyuma yo gushinja Washington kwibasira ikibuga cy’indege cya Iranshahr, gariyamoshi ya Bandar Khamir ndetse n’ibiraro bitanu biri mu mujyi w’icyambu. Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Iran, IRNA, cyatangaje ko abantu barindwi baguye muri ibyo bitero.

Iran yavuze ko Amerika yatangiye kurasa ku bikorwaremezo bya gisivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages