00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yafashe indi ntera: Umuriro uri kwaka ku mpande zombi, Kyiv na Donbas byabaye isibaniro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2026 saa 08:54
Yasuwe :

Intambara imaze imyaka isaga ine hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gufata intera, aho ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote, misile, imirwano yo ku butaka n’ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu biri gusunika impande zombi mu rugamba rw’injyanamuntu.

Mu minsi ishize, u Burusiya bwagabye kimwe mu bitero bikomeye kuri Kyiv, Ukraine na yo ikomeza kwibasira ibikorwa remezo byo mu Burusiya, cyane cyane ibifitanye isano n’ingufu. Ku rundi ruhande, imirwano yo muri Donbas irimo gukomera, mu gihe Ukraine itegereje intwaro nshya zishobora kuyifasha kugabanya ubushobozi bw’indege z’u Burusiya zikoresha ibisasu biremereye.

Kyiv yahuye n’igitero gikomeye cya misile na drones

Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Nyakanga 2026, u Burusiya bwagabye igitero gikomeye kuri Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, bukoresheje misile 74 n’indege zitagira abapilote 496. Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko abantu nibura 30 bishwe, abandi barenga 90 barakomereka, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abari bagwiriwe n’inyubako byari bigikomeje.

Iki gitero cyibasiye uduce dutandukanye twa Kyiv, cyangiza inzu z’abaturage, hoteli, ibikorwaremezo by’ingufu, ahakorera imbangukiragutabara n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Ukraine yavuze ko yahanuriye cyangwa ikabuza kugera ku ntego misile 48 na drones 476, ariko ko misile 25 zo mu bwoko bwa ballistic na drones 12 zageze ku ntego mu bice 33.

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko iki gitero cyagaragaje icyuho gikomeye Ukraine igifite mu bwirinzi bwo mu kirere, cyane cyane ku misile za Patriot.

Donbas: Kostiantynivka iri ku gitutu gikomeye

Ku rugamba rwo ku butaka, u Burusiya buvuga ko ingabo zabwo ziri gukomeza kujya imbere muri Kostiantynivka, umwe mu mijyi ikomeye isigaye mu maboko ya Ukraine muri Donbas.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko iri hafi kurangiza ibikorwa byo “gusukura” uyu mujyi, nyuma yo kuwuzenguruka no guca intege ubwirinzi bwa Ukraine.

Kostiantynivka ifite agaciro gakomeye kuko iri hafi y’urukurikirane rw’imijyi ya Slovyansk na Kramatorsk, uduce Ukraine imaze igihe yarahinduye ibirindiro bikomeye.

Iyo mijyi ifatwa nk’umurongo ukomeye w’ubwirinzi bwa Ukraine mu majyaruguru ya Donetsk, bityo gutakaza Kostiantynivka byaba ari igihombo gikomeye mu rwego rwa gisirikare no mu buryo bw’imyumvire y’intambara.

Ibitero by'u Burusiya mu Mijyi imwe n'imwe ya Ukraine byahinduye igihugu umuyonga

Ukraine na yo iri kwibasira ibikorwa remezo by’u Burusiya

Mu gihe u Burusiya bukaza ibitero kuri Kyiv n’indi mijyi ya Ukraine, Kyiv na yo iri kongera ibitero byayo ku bikorwa remezo byo mu Burusiya. Ukraine yagabye igitero ku ruganda rwa Energomash Belgorod, rukora ibikoresho bikoreshwa mu mashanyarazi, mu nganda za peteroli na gaz.

Belgorod iri hafi y’umupaka wa Ukraine, ku bilometero bigera kuri 70 uvuye i Kharkiv, bityo ikaba kamwe mu duce tw’u Burusiya dukunda kugabwaho ibitero bya drones.

Ibi bitero bifite intego ebyiri, harimo guca intege ubushobozi bw’u Burusiya bwo gutera Ukraine, no gushyira igitutu ku bukungu bwa Moscow kugira ngo buhungabane. Ingufu, cyane cyane peteroli na gaz, ni imwe mu masoko akomeye y’amafaranga afasha u Burusiya gukomeza intambara.

Ukraine iri gukubita ahababaza gusa; ibikorwa remezo by'ingufu by'u Burusiya ni byo iri gusenya

Intwaro nshya: Meteor na Gripen zishobora guhindura uko ikirere kirwanirwamo

Ukraine itegereje indege za Gripen zo muri Suède zishobora kuzazana misile za Meteor, zifatwa nk’intwaro zifite intera ndende kurusha izo Ukraine yari isanzwe ifite mu kirere. Izi misile zishobora gufasha Ukraine kwibasira indege z’u Burusiya zirekura ibisasu biremereye bya KAB zitarinze kwegera cyane umurongo w’urugamba.

U Burusiya bukoresha cyane indege za Su-34 mu kurekura ibisasu, bishobora kugwa ku ntera iri hagati ya kilometero 40 na 70, ndetse zimwe zikagera kuri 90. Ibi bisasu bifite ubushobozi bwo gusenya inzu nini, ibirindiro by’ingabo n’imyobo y’ubwirinzi.

Impuguke mu by’indege za gisirikare zivuga ko agaciro ka Meteor katari gusa mu gusenya indege, ahubwo no mu gutera ubwoba abapilote b’u Burusiya, bikabahatira kurekura ibisasu bari kure kurushaho. Ibyo byagabanya intera ibyo bisasu bishobora kugeraho imbere muri Ukraine. Gusa bavuga ko nta ntwaro imwe ihindura intambara yose.

Ibisasu bya Meteor byitezwe ko bishobora gufasha Ukraine guca intege ibitero by'u Burusiya
Indege za Gripen zo muri Suède ni zimwe mu zo Ukraine ihanze amaso kugira ngo ihindure urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages