00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Iran yatumye imyitozo ya gisirikare ya Koreya y’Epfo na Amerika izamo agatotsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 08:30
Yasuwe :

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye kugabanya imyitozo ya gisirikare gihuriramo na Koreya y’Epfo, avuga ko afitanye umubano mwiza cyane na Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru.

Trump yanavuze ko Koreya y’Epfo iherutse kwanga kwifatanya na Amerika mu ntambara yo muri Iran. Yavuze ko iyo myitozo ihenze.

Icyakora, Koreya y’Epfo yatangaje ko imyitozo ihuriweho na Amerika izakomeza nk’uko yari iteganyijwe. Ibi bibaye nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya missile ballistic.

Impuguke zivuga ko kugabanya imyitozo bishobora gutanga inyungu mu mafaranga, ariko bikagira ingaruka ku bufatanye bwa gisirikare hagati ya Washington na Seoul. Leif-Eric Easley wo muri Ewha University yavuze ko iyo myitozo ari ingenzi kugira ngo ingabo z’ibihugu byombi zihore ziteguye kandi zishoboye gukora inshingano zazo.

Amerika na Koreya y’Epfo biherutse gutangaza imyitozo y’iminsi 11 ya Ulchi Freedom Shield, yagombaga kwitabirwa n’abasirikare ba Koreya y’Epfo bagera ku 18.000. Muri Koreya y’Epfo kandi habarizwa abasirikare ba Amerika bagera ku 28.500.

Koreya ya Ruguru yanenze iyo myitozo, iyita “imyitozo y’imyiteguro y’intambara y’ubushotoranyi”. Pyongyang yakomeje kongera imbaraga mu guteza imbere gahunda zayo z’intwaro za kirimbuzi na misile kuva ibiganiro bya Kim na Trump bihagaze mu 2019.

Trump yari yarahagaritse iyi myitozo mu 2018, ubwo yari mu biganiro na Kim ku gusenya za kirimbuzi. Yongeye kugabanywa mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19. Trump kandi akunze kunenga ikiguzi Amerika itanga mu kurinda Koreya y’Epfo, n’umubare w’abasirikare bayo bahabarizwa.

Perezida wa Koreya y’Epfo aherutse gusaba ibiganiro na Koreya ya Ruguru bigamije kurangiza ku mugaragaro intambara hagati y’ibihugu byombi, yahagaze mu 1953 nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano.

Trump yateguje igabanywa ry'imyitozo ya gisirikare ingabo za Amerika zihuriramo n'iza Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages