CBO ivuga ko amafaranga menshi yagiye ku ntwaro n’amasasu byakoreshejwe ku muvuduko mwinshi. Igereranya ko bishobora gufata imyaka itanu kugira ngo Amerika yongere yuzuze ububiko bwayo bw’intwaro ku rwego rwariho mbere y’intambara.
Ibi biro kandi bigaragaza ko intambara ishobora kugira ingaruka no ku bukungu bwa Amerika, aho biteganyijwe ko yazamura umuvuduko w’ibiciro ku masoko ho 0,5% mu mezi atatu ya mbere ya 2027. Ibitero byagize ingaruka ku muhora wa Hormuz no ku bikorwa remezo by’ingufu byo mu bihugu byo mu gace Iran iherereyemo byanatumye ibiciro by’ingufu bizamuka.
Raporo ya CBO yanagaragaje ko igabanuka ry’intwaro z’ingenzi, zirimo missiles zikumira ibitero, rishobora kugabanya ubushobozi bwa Amerika bwo kwitabira indi ntambara ikomeye iramutse ibaye, harimo n’ishobora kuba ifitanye isano na Taiwan n’u Bushinwa.
Minisiteri y’Ingabo yahakanye ko ifite ikibazo cy’intwaro, ivuga ko igifite ibikoresho bihagije byo gushyira mu bikorwa imigambi ya gisirikare ya Perezida Donald Trump.
Kugeza ubu, abasirikare ba Amerika 18 bamaze kugwa muri iyi ntambara. Umwenda wa Leta ya Amerika na wo warenze miliyari ibihumbi 40$ muri Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!