Ibi bije nyuma y’aho Ukraine igiranye amasezerano n’ibihugu byo mu Burayi ku bijyanye n’ubwirinzi.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya, rivuga ko icyo gikorwa cyo kugirana amasezerano na Ukraine mu bya gisirikare kigamije kongera umwuka mubi no gutuma ibi bihugu biba ahantu Ukraine bigeragereza ibikorwa byabyo bya gisirikare.
U Burusiya bwavuze ko hari ingaruka zizabaho, ndetse ko “ibyo abayobozi b’i Burayi bari gukora, ari ugukururira ibi bihugu mu ntambara n’u Burusiya”.
Bwanashyize hanze urutonde rw’ibigo byo mu bihugu by’i Burayi biri gukorana na Ukraine mu bijyanye no gukora intwaro.
U Budage buherutse gutangaza ko bugiye gushora miliyoni 300 z’ama-euro mu kubakira ubushobozi Ukraine mu bijyanye no kubona intwaro zirasa kure, hamwe na drones 5000 Ukraine yakwirashisha ku rugamba.
Norvège nayo yagiranye amasezerano na Ukraine agamije gukorera hamwe drones ndetse yemera gutanga miliyoni 560 z’ama-euro mu gufasha Ukraine ku rugamba yifashishije drones.
U Buholandi bwatangaje ko buzakoresha miliyoni 248 z’ama-euro mu gushyigikira ibikorwa bya drones mu gihe u Bubiligi bwemeye miliyoni 85 z’ama-euro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!