Musk yanditse ayo magambo ku rubuga rwe rwa Twitter, asubiza ikibazo cyari cyabajijwe Gates ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amashanyarazi mu binyabiziga. Mu kwezi gushize, Gates yari yavuze ko isi ikwiye gukoresha ingufu zisazura mu modoka mu gihe cya vuba, nubwo kuri we yavugaga bizagorana ku modoka nini ziremereye nk’izitwara imizigo.
Ku rundi ruhande, Tesla iri gushyira ingufu mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Gates yavugaga ko imodoka nini zizakoresha uburyo burimo nk’ingufu zikomoka ku bimera. Impamvu ni uko bene izi modoka batiri zazo ari nini kandi zizifasha gukora urugendo rurerure.
Gates yavugaga ko amashanyarazi akora neza mu gihe nk’imodoka iri bukore urugendo ruto, ati “dukeneye igisubizo gitandukanye ku modoka ndende zitwara imizigo”.
Gates ni umukire wa kabiri ku Isi mu gihe Musk ari ku mwanya wa Kane, by’umwihariko umutungo we uturutse mu bikorwa bye byo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi warazamutse cyane mu minsi mike ishize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!