Rubio yavuze ibi nyuma y’uko Israel yemeye guhagarika ibitero muri Gaza kugira ngo ishyire mu bikorwa amasezerano yo guhererekanya imfungwa hagati yayo na Hamas, amasezerano yari yasabwe na Perezida Trump.
Yakomeje atangaza ko kubera intambara iri muri Gaza, ibihugu byinshi byo ku Isi bitangiye kugaragaza ko bishyigikiye Palestine, ndetse ko muri Amerika hari abatangiye kunenga ibikorwa bya Israel.
Yagize ati “Ntekereza ko ari cyo Perezida yashakaga kuvuga hano, ari uko umuntu yaba yemera cyangwa ahakana ko byari bikwiye, gusa ntushobora kwirengagiza ingaruka ibyo byagize ku isura ya Israel ku ruhando mpuzamahanga.”
Kugeza ubu, bivugwa ko Israel yanze guhagarika ibitero byayo n’ubwo Hamas yemeye kurekura imfungwa zose mu gihe amasezerano azaba arangiye, gusa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, yanze kwemera gukura ingabo muri Gaza burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!