00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara iburyo n’ibumoso: Twageze muri Israel imaze amezi 14 mu mirwano (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 December 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Amezi 14 arashize Israel iri mu ntambara. Ni bwo bwa mbere iki gihugu cyavutse mu 1948 kimaze igihe kinini gihanganye n’abanzi bacyo bo mu bice bitandukanye, kuva mu Majyaruguru kugeza mu Majyepfo.

Ni intambara yatangiye nyuma y’aho umutwe wa Hamas ugabye ibitero ku butaka bwa Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, bigahitana abaturage barenga 1200 mu gihe abandi bafashwe bugatwe. Nyuma y’ayo mezi, abarenga 100 baracyari mu maboko y’umutwe wa Hamas.

Israel yahisemo kutarebera, yiyemeza kurwana ku busugize bwayo, igaba ibitero simusiga ku mutwe wa Hamas muri Gaza. Mu gihe rwari urugamba rw’uruhande rumwe, hari izindi mpande zaje kurwinjiramo bitunguranye.

Umutwe wa Hezbollah ubarizwa mu Majyaruguru y’igihugu muri Liban na wo watangiye kugaba ibitero kuri Israel uhorera Hamas, uw’aba-Houthi uri muri Yemen na wo ubigenza utyo, Iran biba uko ku buryo rwahindutse urugamba rw’injyanamuntu.

Ingaruka z’ibi bitero uzibona muri Israel amanywa n’ijoro. Iyo ugeze mu Mujyi wa Tel Aviv ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Ben Gurion wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel, usanganirwa n’amafoto agaragaza abaturage bakiri mu maboko ya Hamas, basabirwa kurekurwa.

Ayo mafoto usibye ku kibuga cy’indege, uyabona n’ahandi henshi ku byapa cyane ahahurira abantu cyangwa ku nyubako zimwe na zimwe.

Inshuro nyinshi kandi ibisasu biracyaterwa muri iki gihugu. Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, hari ibyatewe mu Mujyi wa Tel Aviv biturutse muri Yemen gusa ubwirinzi bw’Ingabo za Israel burabishwanyaguza.

Israel ni igihugu gifite amateka akomeye ku myemerere nyobokamana kuko ifatwa nk’ubutaka butagatifu ku bakirisitu kuko ari ho Yezu yapfiriye, mu gihe ku Bayisilamu na ho bahafite imisigiti inyuranye y’aho Intumwa y’Imana Muhammad yasengeye. Abayahudi bahafite urukuta rw’amaganya, rusurwa n’abantu benshi bagiye guha Imana ibyifuzo byabo.

Nkigera muri Israel, nahingukiye mu Mujyi wa Yeruzalemu. Bitandukanye n’ibindi bihe, ntabwo urujya n’uruza ari rwinshi. Abantu baturutse impande n’impande baracyasura ubu butaka butagatifu ariko ntiwabigereranya n’imyaka yabanje kuko benshi batinye intambara iri kuba.

Urujya n'uruza mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ntabwo ruba ari rwinshi hafi ya Minisiteri y'Ubububanyi n'amahanga
Ubwirinzi buhambaye bwa Israel butuma inyubako nyinshi zigihagaze bwuma nubwo hashize amezi 14 igabwaho ibitero na Hamas hamwe n'abayishyigikiye

Mu minsi ibiri ya Mbere muri Israel, ibi byarigaragazaga ndetse n’uwo mwaganiraga, yabikubwiraga ashize amanga. Kuva ku mukerarugendo uri i Yeruzalemu, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga cyangwa se ubarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko twahuriye muri Knesset.

Henrique Cymerman, ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Yakurikiranye intambara nyinshi zabaye yaba muri Israel, Syria, Iraq, Iran n’ahandi henshi.

Mu bihe bitandukanye, Cymerman yakunze kugirana ibiganiro n’abayobozi b’Umutwe wa Hamas, bakamwisanzuraho, bakamubwira byose. Yibuka ko umunsi umwe, yigeze guhamagarwa n’umwe mu bantu bo mu mutwe wa Hamas, akamubwira ko umuyobozi wawo amushaka.

Uwo wamushakaga ni Sheikh Ahmed Ismail Hassan Yassin washinze uyu mutwe. Ageze mu rugo rwe, bagirana ikiganiro, kigeze hagati, Yassin amusaba kuba ahagaritse.

Muri ako kanya, haje abasore batanu, bambaye imyenda ibahisha isura, begera Sheikh Yassin bamusaba umugisha. Abo bantu bari bagiye gutera Israel, igihugu cye. Amaze gukora ikiganiro, yarasohotse ageze hanze yumva amakuru ko muri Israel hagabwe igitero, ava gutara inkuru y’ibyihebe, ajya gutara iy’abishwe n’aho avuye.

Cymerman ati “Abayobozi ba Hamas bose nahuye na bo. Ikintu bari bahuriyeho ni uko Israel idakwiriye kuba iriho, ko igomba kuvaho. Ni uko Hamas itekereza guhera mu 1987.”

Uyu munyamakuru ni Intumwa ya Papa Francis muri aka karere, mu bihe bitandukanye Papa aramuhamagara akamubaza amakuru y’uko ibintu byifashe. No mu gihe igitero cyo mu Ukwakira 2023 cyabaga, yaganiriye na Papa amubwira uko ibintu byifashe.

Avuga ko Hamas itemera Leta ya Palestine idashingiye ku idini ya Islam, cyo kimwe n’ubuyobozi ubwo ari bwo bwose bwo mu karere budashingiye ku myemerere y’idini ya Islam.

Ati “Kuri bo, uko ni ugutsindwa. Bashaka ko habaho leta ishingiye ku matwara ya Islam muri Israel, muri Palestine, muri West Bank no muri Gaza.”

Cymerman avuga ko hari umuntu wamuhaye amakuru, ko mbere gato y’uko Hamas igaba ibitero muri Israel, hari inama yabaye ihuza abayobozi bakuru muri uyu mutwe, bafata ikarita ya Israel, bayigabanyamo ibice.

Ngo umwe mu bari muri iyo nama, yararangiye, abonye ibyo bagenzi be bemeje, bimwanga mu nda azinga utwangushye ahungira mu Misiri. Icyo gihe, abari mu nama beretswe ibice bazayobora mu gihe Israel izaba itakiri igihugu.

Ati “Bagabanyije Israel mo intara. Kandi bari bizeye ko bashobora gutsinda Israel, biratangaje.”

Bitandukanye n’uko abantu benshi babona Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, nk’uwashoje intambara karahabutaka muri Gaza, Cymerman avuga ko atashakaga gutera Gaza kuko iyo aba abishaka, yari kuba yarabikoze kera cyane.

Ati “Ni umuntu ugendera ku mahame ya kera kuri ibi bintu, tekerereza ibyagiye biba kuri Israel mu myaka ishize [...] ariko ntiyigeze yinjira muri Gaza ariko kuri iyi nshuro, ubu bwicanyi bwatumye asubiza kuri ibi bitero afite intego imwe. Israel ntishobora kwemera ko hongera kuba nk’ibyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.”

Nk’uko uyu munyamakuru abisobanura, ngo igitutu cya Amerika, kuva Trump yatorerwa kuyobora Amerika, cyarazamutse ku mutwe wa Hamas, ku buryo bwa mbere hari icyizere ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, hashobora gusinywa amasezerano y’amahoro.

Gusa, amaherezo ntabonwa kimwe. Bamwe basanga hakwiriye ko hubahirizwa umwanzuro w’ibihugu bibiri watowe na Loni, ni ukuvuga kwemera Palestine na Israel nk’ibihugu byigenga, abandi bakavuga ko igikenewe mbere na mbere, ari ukwizera ko iyo Palestine itaba ibangamiye Israel.

Ahagana Saa kumi n'ebyiri n'igice zijoro ni uku mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko haba hameze
Urujya n'uruza rw'ibinyabiziga rurakomeza no mu masaha y'ijoro

David Rosen wigeze kuba Umuyobozi w’Ihuriro ry’amatorero muri Israel, avuga ko gushaka igisubizo gihuriweho n’ibihugu byombi ari wo muti urambye. Ati “Israel ikeneye gushaka igisubizo gihuriweho kuruta n’uko Palestine ibikeneye. Kuko nibitaba ibyo, bizaba bivuze ko tuzategeka abantu barenga miliyoni eshatu batadushyigikiye [...] ibyo byaba bibi, byaba bisobanuye impungenge z’umutekano wacu.”

Mu gihe intambara ikomeje, Israel ivuga ko bigoye kuba yatsinda urugamba rw’amakuru kubera abantu baruri inyuma. Ivuga ko hashize igihe kinini Loni ifata imyanzuro iyibangamiye, ndetse ko n’abayobozi ba Loni barimo Ban Kin Moon na Koffi Anan bagiye babiragagaza.

Gusa ngo Antonio Guterres uyoboye Loni uyu munsi, ngo yabyirengagije kenshi, na we ajya mu murongo w’abibasira Israel.

Si ibyo gusa, ngo imyanzuro ya Loni ituma n’itangazamakuru ribogama, kuko mu mitwe y’abantu, hari icyizere bagirira Loni ku buryo ibyo ivuga byose biba biri mu mujyo wayo.

Hagati aho kandi, ntiyishimira uburyo ibihugu bya Afurika byitwara mu bibazo byayo. Ngo mu gikari, ibintu biba bimeze neza, byagera ku karubanda bigahinduka. Ngo ibyo biterwa n’igitutu bishyirwaho n’ibindi bikomeye, urugero nka Qatar, Turikiya n’ibindi.

Mu minsi ishize, Afurika y’Epfo yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamabanga rw’Ubutabera, isaba ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atabwa muri yombi. Impamvu, ngo ni uruhare rwe mu bwicanyi buri gukorerwa Abanya-Gaza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Israel, Sharren Haskel, asobanura ko icyo kirego Afurika y’Epfo yagitanze nyuma yo kwishyurwa na Iran, umwanzi wayo ukomeye muri iki gihe.

Ati “Dushingiye ku byo twabonye mu makuru twakusanyije, mbere y’amatora, bari bakeneye uwabishyurira ideni rigera kuri miliyoni 9$...hari impapuro twabonye ko bakiriye amafaranga ya Iran kugira ngo bishyure iryo deni, rero niba Iran ikwishyuriye ideni, ni inde uhitamo kumvira? Ni indangagaciro zawe cyangwa ni ayo mafaranga?”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Israel, Sharren Haskel

Abahanga mu bukungu bo muri Israel bavuga ko ubukungu bw’igihugu bukomeje gukomera no kwihagararaho. Ibyo bishingira ku kuba mu gihe cy’urugamba, abakozi benshi barahamagawe bakajya gutabara, hanyuma abari mu kiruhuko cy’izabukuru bakakivamo bakajya gukora mu nganda bakoragamo.

Nibura abarenga ibihumbi 350 bagiye ku rugamba guharanira ubusugire bw’igihugu cyabo.

Icyo gihe, ngo igihugu cyari gifite miliyari 200$ mu bubiko ku buryo amafaranga yo gukoresha ku rugamba atari ikibazo, ariko kikagira n’amahirwe yo kuba gisanzwe cyishakamo ibisubizo mu bihe bigoye. Urugero ni uburyo cyatangiye kuba igihugu gikomeye mu gukora intwaro.

Abayisilamu bahafite imisigiti inyuranye y’aho Intumwa y’Imana Muhammad yasengeye
Ba mukerarugendo basura Israel mu mezi 14 ashize ntibakiri benshi nk'uko byahoze
Ni ubwa mbere iki gihugu cyavutse mu 1948 kimaze igihe kinini gihanganye n’abanzi bacyo bo mu bice bitandukanye, icyakora ibikorwa remezo byinshi biracyahagaze bwuma bibikesha ubwirinzi bw'iki gihugu
Hari igice kiganjemo inyubako zigezweho hakaba n'ahaboneka iziganjemo iza kera
Imyubakire ya kera yarasigasiwe cyane mu kwerekana amateka akurura ba mukerarugendo benshi buri mwaka
Abakiristu bavuga ko umusaraba wa Yesu ari ryo bendera ryabo
Nubwo ari ibihe bigoye ariko abo mu nzego z'umuteko ubabonana inseko n'isura icyeye
Israel ifatwa nk’ubutaka butagatifu ku bakirisitu kuko ari ho Yezu yapfiriye
Uru rukuta rusurwa n'ab'ingeri zose, bagatura Imana ibyifuzo byabo icyakora muri iki gihe baragabanyutse kubera ubwoba bw'intambara
Mbere y'uko Yezu ashyingurwa, umubiri we watunganyirijwe aha. Abantu iyo bahageze, barubama bagasenga
Urukuta rw’amaganya rusurwa n’abantu benshi bagiye guha Imana ibyifuzo byabo
Bivugwa ko ari urukuta Imana izasubirizaho abayizera! Ni yo mpamvu ruganwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages