%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Inkundura ya BREXIT yongeye gusubizwa ku meza y’abanyapolitiki i Burayi - IGIHE.com
00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkundura ya BREXIT yongeye gusubizwa ku meza y’abanyapolitiki i Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2020 saa 07:22
Yasuwe :

Mu gihe ukwezi kwa Mutarama 2020 kwasize imbanzirizamushinga yemerera u Bwongereza kwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yemejwe n’impande zose zirebwa n’iki kibazo, igihe cyo gusoza inzibacyuho gikomeje kwibazwaho na benshi kuko hakiri amasezerano ataremeranywaho n’impande zombi.

Bimwe mu bigiteje impagarara mu rugendo rwo gutandukana burundu hagati y’u Bwongereza na EU ni ukwemeranya ku masezerano y’isoko rusange na za gasutamo bihuriweho n’ibihugu bya EU, u Bwongereza bukibarirwamo kugeza ubu.

Biteganyijwe ko ukwezi kwa Kamena 2020 kugomba kurangira impande zombi zifashe umwanzuro wo kongera igihe cy’inzibacyuho zari zarihaye, ariko u Bwongereza bwo bwateye utwatsi icyo cyifuzo ndetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, EU yemeye ko umwanzuro w’u Bwongereza ari ntakuka.

Ibi ariko ntibikuraho ko hakiri andi mezi atandatu y’ibiganiro hagati ya EU n’u Bwongereza, ari byo bizatanga imyanzuro ntakuka ku mibanire izaranga impande zombi, by’umwihariko mu bucuruzi n’imigenderanire muri politiki.

Nihatagira ubwumvikane bubaho hagati y’impande zombi, nta masezerano y’ubucuruzi azabaho hagati y’u Bwongereza na EU kandi buri ruhande rusanzwe rufite inyungu nyinshi rukura ku rundi.

U Bwongereza nibwo bwikubiye igice kinini cy’amazi atanga umusaruro munini w’uburobyi ku Mugabane w’u Burayi, mu gihe ibikomoka ku buhinzi byinshi bikenerwa n’Abongereza bituruka mu bihugu bigize EU.

Abasesenguzi bahamya ko iki gihe ari icyo guhanga amaso ku nyungu za buri ruhande kandi ibyemezo byose bizafatwa bikazashingira ku bwumvikane busesuye, kuko buri ruhande rufite byinshi rwatakaza mu gihe ubwumvikane bwaba bunaniranye.

Guverinoma y’u Bwongereza yasezeranyije abaturage bayo ko ibintu bizarushaho kugenda neza nyuma ya BREXIT cyane cyane ku kibazo cy’imipaka, amazi iki gihugu gisangiye n’ibindi bihugu ndetse n’ikibazo cy’abimukira.

Mu mezi atandatu ari imbere nibwo hazarebwa ko u Bwongereza buzabasha gusohoza amasezerano bwahaye abaturage babwo.

COVID-19 yakomye mu nkokora urugendo rwo kwihutisha amasezerano ya BREXIT kuko buri gihugu gihangayikishijwe no kubanza gukemura ibibazo bitagira ingano byatejwe n’iki cyorezo.

U Bwongereza bwanze kwemera ubusabe bwa EU ku bijyanye n’amategeko agenga ihatana mu bucuruzi n’uburobyi kubera ko ngo ibihugu bigize EU byananiwe kubahiriza amabwiriza y’ubusugire bw’u Bwongereza nyuma ya BREXIT.

Inama iteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020, irahuza Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’abayobozi batandukanye ba EU, bayobowe na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yitezweho gutanga ingengabihe y’inama zikomeye zizanogerezwamo amasezerano ya BREXIT. U Bwongereza bwifuza ko ukwezi kwa Nzeri 2020 kugomba gutangira ibintu byose byarashyizwe ku murongo, mu gihe nyamara EU yo isaba ko iki gihe cyakongerwa kikagera ku wa 31 Ukwakira 2020.

Inkundura ya BREXIT yongeye gusubizwa ku meza y’abanyapolitiki i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages