00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo 28 zikubiye mu masezerano yo kurangiza intambara muri Ukraine

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 21 November 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ingingo 28 zikubiye mu mushinga w’amasezerano agamije gufasha Ukraine n’u Burusiya guhagarika intambara no kugarura amahoro. Izi ngingo zagiweho impaka cyane kuko zisa nk’iziri mu nyungu z’u Burusiya

Ni ingingo zashyizwe hanze ku wa 21 Ugushyingo 2025, zikubiyemo guharira u Burusiya ibice bya Ukraine yafashe ndetse no kugabanya ingabo za Ukraine zikaba ibihumbi 600 gusa.

Uyu mushinga uteye utya

 Ubwigenge bwa Ukraine buzemezwa

 U Burayi, u Burusiya na Ukraine bizagirana amasezerano yo kutazongera gushoza intambara hagati yabo.

 U Burusiya ntibuzongera gutera mu bihugu by’ibituranyi, n’Umuryango wa NATO ntuzakomeza kongera abanyamuryango bawo.

 U Burisiya na NATO bizagirana ibiganiro ku buryo bwo kurangiza amakimbirane burundu ndetse no kugirana imikoranire mu bijyanye no guteza imbere ubukungu.

 Ukraine izizezwa umutekano urambye

 Ingabo za Ukraine zigomba kugabanyuka zikagera ku basirikare ibihumbi 600 gusa.

 Ukraine igomba gushyira mu mategeko yayo ko itazigera ijya muri NATO ndetse na NATO ikemeza ko itazigera yakira Ukraine na rimwe.

 NATO igomba kwemeza ko nta ngabo izohereza muri Ukraine

 Indege z’intambara zo mu Burayi zizajya zibikwa muri Pologne

 Kwizezwa umutekano bya Amerika bizagendera ku kuri ibi bikurikira

Amerika na yo hari icyo igomba kwizezwa

Ukraine nigaba ibitero mu Burisiya, uwo mutekano uzateshwa agaciro

U Burusiya nibutera muri Ukraine, Amerika izafasha Ukraine mu bijyane n’igisirikare, ibushyirireho ibihano, ubutaka izatwara muri aya masezerano busubizwe Ukraine ndetse n’izindi nyungu zose bwari bufite muri aya masezerano ziteshwe agaciro.

Ukraine niyohereza misile mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow cyangwa mu mujyi wa Saint Petersburg nta mpamvu, umutekano yizejwe na Amerika uzata agaciro.

 Ukraine yemerewe kujya mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU). Mu gihe itarajyamo kandi yemerewe gukoresha isoko ry’u Burayi.

 Hazabaho ingamba zikurikira mu gufasha Ukraine kwiyubaka:

Hazajyaho ikigega gifasha Ukraine mu iterambere, kizafasha mu gushora imari mu nganda, ikoranabuhanga, gukusanya amakuru ndetse n’ubwenge buhangano.

Amerika izafatanya na Ukraine mu kongera kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo byo gutunganya peteroli birimo imiyoboro yayo ndetse n’aho ibikwa.

Gufatanya gusana, kubaka, no kuvugurura imijyi yasenywe n’intambara.

Gushyira imbaraga mu bijyanye n’umutungo kamere ndetse n’amabuye y’agaciro.

Banki y’Isi izashyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha ibi bikorwa kujya mu bikorwa.

 U Burusiya buzongera guhabwa ikaze isoko mpuzamahanga mu buryo bukurikira;

Ibihano bwafatiwe bizaganirwaho bigende bikurwaho kimwe ku kindi

Amerika izagirana imikoranire n’u Burusiya mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, umutungo kamere, ibikorwaremezo, ubwenge buhangano (AI), ibigo by’ikoranabuhanga bibika amakuru, gucukura amabuye y’agaciro adakunze kuboneka yo muri Arctic n’indi mikoranire igamije iterambere.

U Burusiya buzasabwa gusubira muri G8

 Umutungo wafatiriwe uzakoreshwa mu buryo bukurikira

Miliyari 100$ zafatiriwe z’u Burisiya zizakoreshwa mu bikorwa biyobowe na Amerika byo gushora no kongera kubaka Ukraine.

Amerika izahabwa 50% y’ibikorwa byashowemo amafaranga muri Ukraine ndetse u Burayi buzatanga miliyari 100$ yo gushora muri ibyo bikorwa.

 Hazajyaho urwego rw’Abanyamerika n’Abarusiya rushinzwe kugenzura umutekano w’ibihugu byombi ndetse n’ikurikizwa ry’amasezerano.

 U Burusiya buzashyiraho itegeko rigena ko butazongera gutera mu Burayi cyangwa muri Ukraine.

 Amerika n’u Burusiya bizongera amasezerano yo kugabanya intwaro za nucléaire ibihugu byombi bikora.

 Ukraine izemera kuba igihugu kidakoresha intwaro za nucléaire binyuze mu masezerano mpuzamahanga ya NTP yo kugabanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro za nucléaire.

 Uruganda rwa Zaporizhzhia rukora amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire ruzacungwa ndetse rugenzurwe n’umuryango IAEA (International Atomic Energy Agency) ushinzwe kugenzura ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

 Ibihugu byombi bizashyiraho gahunda mu mashuri zo kwigisha no gukuraho ivangura rishingiye ku ruhu n’urwango no kwiga kubana n’imico itandukanye.

 Ukraine izemeza itegeko rya EU ryo kudakumira amadini ndetse n’indimi.

 Ibihugu byombi bizemeranya gukuraho amabwiriza yose y’ivangura yaba mu mashuri no mu itangazamakuru, ndetse byubahirize uburenganzira bw’Abarusiya n’Abanya-Ukraine.

Ingengabitekerezo y’Abanazi igomba kurwanywa ndetse ikaba ibujijwe.

 Ibijyanye n’ubutaka

Crimea, Luhansk na Donetsk tuzaba uduce tw’u Burusiya ndetse na Amerika ni ko izajya ibifata.

Aho imirwano yari igeze mu duce twa Kherson na Zaporizhia ni ho izahagararira ndetse hahite hafatwa nk’umupaka w’agateganyo.

U Burusiya buzava mu duce bwari bwarafashe tutari Crimea, Luhansk na Donetsk.

Ukraine izakura ingabo zayo muri Donetsk ndetse kibe igice kitagerwamo n’ingabo (a neutral demilitarised buffer zone) kuko u Burusiya na bwo ntibwemerewe kugira ingabo bwohereza muri aka gace n’ubwo gafatwa nk’u Burusiya.

 Nta mpinduka zigomba kubaho ku bijyanye n’ubutaka cyane cyane hakoreshejwe imbaraga, nibiba nta bikorwa byo kwizezwa umutekano bizabaho.

 U Burusiya buzemerera Ukraine gukoresha umugezi wa Dnipro mu bikorwa by’ubucurizi ndetse bigirane amasezerano yo kunyuza ibinyampeke mu nyanja y’umukara ku buntu.

 Komite zikora ibikorwa by’ubutabazi zifasha mu gukora ibikorwa bikurikira

Imirambo n’imfungwa zisigaye bizahererekanywa bose uko bakabaye

Abantu bafashwe bugwate bose bazarekurwa harimo n’abana

Hazashyirwaho gahunda yo guhuza imiryango

Hazashyirwaho ingamba zo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara.

 Ukraine izahita itegura amatora mu minsi 100

 Ibihugu byombi ntabwo bizaryozwa uruhare rwabyo muri iyi ntambara, ndetse ntibizigera bigerageza gusaba ubutabera mu bihe by’ahazaza.

 Aya masezerano azaba yemewe n’amategeko ndetse ishyirwa mu bikorwa byayo bigenzurwa n’urwego rushinzwe kubungabunga amahoro ruyobowe na Perezida Donald Trump ndetse igihugu kizayangiza kizashyirirwaho ibihano.

 Aya masezerano nagerwaho ibihugu byombi bizahita bihagarika imirwano ndetse bitangire gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.

Amerika yashyize hanze ingingo 28 zizaba zikubiye mu masezerano y'amahoro muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages