Abashoramari bashyize akayabo k’amafaranga mu bucuruzi bw’ubwikorezi bwo mu kirere bari basanzwe bazi ko Coronavirus yahungabanyije ubucuruzi bwabo cyane kurusha ubundi, gusa amakuru y’uko bizatwara indi myaka ine kugira ngo ingendo zo mu kirere zisubire ku rwego zahozeho mbere y’icyorezo ni inkuru y’incamugongo.
Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora ingendo zo mu Kirere (IATA) ryatangaje ko bizatwara indi myaka ine, kugera mu 2024, kugira ngo abantu bongere kwitabira ingendo zo mu kirere nk’uko byahoze mbere ya Coronavirus.
IATA igizwe n’ibigo by’indege 290, ivuga ko impamvu zizabitera ari uko bizatwara igihe kugira ngo abantu bongere gutinyuka gutemberera mu bindi bice.
Kuba kandi ubucuruzi mpuzamahanga bwaraguye na byo ni indi mbogamizi mu gihe igihirahiro cyatewe na Coronavirus na cyo ari ikibazo gikomeye.
Ibigo byinshi nka Virgin Atlantic biri mu nzira zo guhindura imikorere, kuko bitagenze gutyo byaseswa. Ibigo binini kandi byatangiye gufunga ibindi bito byari bibishamikiyeho, mu gihe indege nyinshi zigiparitse.
N’ubwo ibigo by’indege byinshi byashyizeho ingamba zo gutandukanya abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, umubare w’abitabira ingendo wo ukomeje kuba muto cyane.
Abakozi barenga miliyoni 25 bakora mu bikorwa bifite aho bihuriye n’indege nko kuzikanika, gucuruza amatike yazo, gukora ku bibuga by’indege n’abandi nk’abo, bazabura akazi bitewe n’igabanuka ry’ingendo z’indege ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!