CGTN yatangaje ko abagenzi ba mbere binjiye mu Bushinwa hakurikijwe ayo mabwiriza mashya, bageze ku bibuga by’indege byo mu Majyepfo y’imijyi ya Guangzhou na Shenzhen, mu masaha y’igicuku kuri uyu wa 8 Mutarama 2023.
Abaturage batangaje ko bishimiye uku gukomorerwa, bakaba bagiye kongera kugirira ingendo mu bihugu by’amahanga.
Zhang Kai aganira na AFP, yavuze ko agiye kugirira ingendo muri Korea y’Epfo cyangwa u Buyapani.
Ati ‘"Ndishimye! Bwa nyuma na nyuma, ubu nagenda!"
Kuri ubu, kwinjira mu Bushinwa ntibigisaba kwishyira mu kato cyangwa kwipimisha Covid-19. Icyakora, umugenzi agomba kwerekana ko yipimishije mu masaha 48 mbere yo gufata urugendo.
Masashi Higashitani wo mu Buyapani, yatangaje ko akimara kumenya ko imipaka y’u Bushinwa igiye gufungurwa, yatangiye gushaka uko yiga Igishinwa kugira ngo azagirire ibiruhuko muri icyo gihugu.
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bikorerwamo ubukerarugendo n’ubucuruzi mpuzamahanga. Hari hashize imyaka isaga ibiri gifunze imipaka yacyo, ku buryo kujyayo bitoroheraga benshi, cyane abahoze bahifashisha mu kurangura ibicuruzwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!