Ni amakuru atangajwe nyuma y’umunsi umwe Israel itangije ibitero byo ku butaka muri Gaza, igamije guhashya umutwe wa Hamas ubarizwa muri ako gace.
Tasnim News Agency yatangaje ko abantu bizewe bayihaye amakuru ko ingabo za Amerika ziri mu basirikare ba Divisiyo ishetu z’igisirikare cya Israel, binjiye muri Gaza.
Ntabwo higeze hatangazwa niba izo ngabo zarinjiye zirwana cyangwa hari indi mirimo ziri gufasha Israel muri Gaza. Bibaye nyuma y’iminsi Amerika itangaje ko igiye kongera umubare w’ingabo zayo zibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati, ari naho Israel ibarizwa.
Amakuru avuga ko ingabo za Israel zinjiye muri Gaza zinyuze mu duce dutatu dutandukanye kugira ngo zigabanye umurindi wa Hamas, bizorohera kuyitsinsura.
Hamas kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yabashije kwihagararaho ku bitero yagabweho n’ingabo za Israel binyuze ku butaka, nyuma y’iminsi igabwaho ibyo mu kirere byahitanye benshi, bikangiza ibikorwa remezo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!