00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Abantu 51 bishwe n’umutingito, abandi 5000 barahungishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Umutingito wari ku kigero cya 7,7 wibasiye uburasirazuba bwa Indonesia, aho ubu hamaze kubarurwa abantu 51 bishwe na wo ndetse abandi bantu 5000 bamaze kwimurwa.

Ni umutingito wihasiye ikirwa cya Flores cyo mu Ntara ya East Nusa Tenggara mu Burasirazuba bwa Indonesia ku wa 15 Kanama 2026.

Minisitiri Wungirije w’Ubuzima wa Indonesia, Benjamin Paulus Octavianus, yatangaje ko abantu 36 bakomeretse mu gihe abandi 77 bakomeretse byoroheje.

Ikigo cya Indonesia gishinzwe guhangana n’ibiza, BPBD, cyatangaje ko uyu mutingiro uri mu ikomeye iki gihugu cyaherukaga kugira wakurikiwe n’indi iri ku kigero gito irenga 300.

Abasirikare n’abapolisi barenga 3500 boherejwe mu bice bitandukanye ngo batange ubutabazi.

Nta mubare w’abantu baburiwe irengero wari watangazwa, ariko BNPB yavuze ko benshi muri bo bari bagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako zasenyutse, mu gihe inzu zirenga 1300 zangiritse.

Ikigo cya Leta gishinzwe ingufu, Pertamina, cyatangaje ko sitasiyo 20 za lisansi zitakoraga kubera ibura ry’amashanyarazi.

Indonesia, igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi kandi gituwe n’abaturage miliyoni 290, giherereye mu gace kazwi nka “Pacific Ring of Fire”, karangwamo ibikorwa byinshi by’imitingito bitewe n’aho ibice by’ubutaka bw’Isi bihurira, bigateza imitingito n’iruka ry’ibirunga kenshi.

Abarenga 5000 bamaze kwimurwa nyuma y'umutingito wibasiye Indonesia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages