Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cya Indonesia gishinzwe ubutabazi ku wa 2 Kanama 2026.
Ubwo bwato bwitwa Mutiara Sentosa 2, bwafashwe n’inkongi ku Cyumweru ubwo bwari buvuye i Surabaya, mu Ntara ya East Java, bwerekeza i Makassar muri South Sulawesi. Ikirwa cya Madura giherereye ku nkombe y’amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Ikirwa cya Java.
Amashusho yafashwe yagaragaje umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka mu kirere, mu gihe abagenzi bari bambaye amakoti abarinda kurohama bari bakoraniye ku gice cyo hejuru cy’ubwato bategereje gutabarwa.
Ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 232 ndetse n’abakozi 39. Kugeza ku Cyumweru nyuma ya Saa Sita, abantu 225 bari bamaze gutabarwa nubwo ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje. Impamvu yatumye ubwo bwato bufatwa n’umuriro yari itaramenyekana.
Indonesia, igihugu kigizwe n’ibirwa birenga 17.000, gikunze guhura n’impanuka zo mu mazi, ahanini bitewe no kutubahiriza amabwiriza agenga umutekano wo mu mazi ndetse n’ikirere gihindagurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!