00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Abantu 14 baguye mu mutingito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2026 saa 09:44
Yasuwe :

Abantu 14 bahitanywe n’umutingito wari ufite ubukana bwa 7,7 wibasiye Indonesia mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Ikigo cya Indonesia gishinzwe guhangana n’ibiza, BPBD, cyatangaje ko abandi bantu bagwiriwe n’inzu nyinshi zangiritse kubera uyu mutingito n’indi mito yawukurikiye.

Uyu mutingito wibasiye ikirwa cya Flores mbere gato ya saa Kumi n’Imwe z’igitondo ku isaha yaho, ukaba wari ufite izingiro mu bujyakuzimu bwa kilometero 15. Nyuma yawo hakurikiye indi mitingito, irimo umwe wari ufite ubukana bwa 6,1.

Guverineri wa East Nusa Tenggara, Emanuel Melkiades Laka Lena, yavuze ko bamwe mu bapfuye bahitanywe n’ibikuta by’inyubako zabaguyeho.

Abantu batatu bapfiriye muri Sikka, batandatu muri Manggarai, naho batanu bapfira muri East Manggarai. Abandi babiri bakomeretse bikomeye, 11 bakomereka byoroheje. Inzu 54 zangiritse bikomeye, hamwe n’ibigo n’inyubako za Leta.

Umutingito wahitanye abantu 14 muri Indonesia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages