U Busuwisi ni kimwe mu bihugu byiyemeje kubaka politike ishingiye ku kutabogama no kwirinda amakimbirane yavamo intambara n’ibindi bihugu.
Itangazo Leta y’u Busuwisi yashyize hanze ku wa Gatandatu, tariki 14 Werurwe, rivuga ko ubusabe bw’indege ebyiri z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuzaga gukoresha ikirere cyabo bwateshejwe agaciro.
Izindi ndege eshatu zirimo ebyiri zitwara abantu n’imizigo zemerewe gutambuka.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko indege za Amerika zirenze ku mubare w’izisanzwe zinyura mu kirere cy’u Busuwisi zitazahabwa uruhushya rwo gutambuka keretse igihe intego z’urugendo rwazo zizwi kandi zitajyanye n’intambara.
Amategeko yo kutabogama, akumira ingendo z’abari mu ntambara kuba bakoresha ikirere cy’u Busuwisi bagamije ibikorwa bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!