00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yari itwaye abantu 72 yakoze impanuka muri Nepal

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 15 Mutarama 2023 saa 09:00
Yasuwe :

Indege yari itwaye abantu 72 yahanutse igiye kugera ku kibuga cy’indege cya Pokhara, mu burengerazuba bwa Nepal, muri Aziya y’Amajyepfo.

Impanuka yabaye kuri iki Cyumweru. Umuvugizi wa sosiyete y’indege, Yeti Airlines yatangarije AFP ko bataramenya niba hari abarokotse iyo mpanuka.

Abakozi bashinzwe ubutabazi bageze aho iyo ndege yaguye, yatangiye gufatwa n’inkongi. Bihutiye kuzimya uwo muriro kugira ngo babashe gutabara.

Iyi ndege yari ivuye mu mujyi wa Kathmandu yerekeje muri Pokhara, imijyi yombi ya Nepal.

Ntabwo icyateye iyi mpanuka kiramenyekana.

Abashinzwe ubutabazi bageze aho iyi ndege yaguye yatangiye gufatwa n'inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .