00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege ya Boeing yafashwe n’inkongi, abagenzi 179 bararusimbuka

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 July 2025 saa 09:02
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA ), cyatangaje ko indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yiteguraga guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Denver, irimo abagenzi 179.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2025, ubwo iyi ndege yiteguraga guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Miami. Amapine yayo yaje kugira ikibazo afatwa n’umuriro gusa abayirimo bahise bavanwamo n’inzego zishinzwe ubutabazi.

Abashinzwe inzego z’ubutabazi kuri iki kibuga batangaje ko bahise bazimya iyi nkongi ndetse umuntu umwe ni we wakomeretse bidakomeye ajyanwa mu bitaro, abandi batanu bakomeretse byoroheje bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Abagenzi bari muri iyi ndege babwiye CNN dukesha aya makuru ko iyi ndege yatangiye yinyeganyeza cyane, bagira ubwoba cyane ubwo babonaga umwotsi uturuka mu mapine y’indege.

FAA yatangaje ko igiye gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Ku wa 18 Nyakanga, indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege biba ngombwa ko urugendo rusubikwa isubira ku butaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages