Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Tatu n’iminota 20 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Hari Saa Tanu na 20 ku isaha y’i California.
Ubuyobozi bwa Edwards Air Force Base mu itangazo bwashyize hanze, ntibwavuze niba hari abantu bakomerekeyemo. Umwotsi wirabura wagaragaye ututumba kuri iyi ndege.
Itangazo rigira riti “Itsinda ry’abashinzwe ubutabazi ryahise rihagoboka. Amakuru yisumbuye aragenda atangwa uko aboneka.”
Nyuma iki kigo cyavuze ko ikibuga cy’indege indege zacyo zikoresha cyafunzwe ndetse indenge zagombaga kuhagushwa ziri kwerekezwa ahandi.
Indege za Boeing B-52 Stratofortress’ zimaze hafi imyaka 76 zikoreshwa n’igisirikare cya Amerika. Ni zimwe mu zifashishijwe mu kurasa kuri Iran mu ntambara Amerika na Israel bimaze iminsi bihanganyemo n’ab’i Tehran.
Izi ndege zishobora kugenda mu ntera y’ibilometero 15,2 uvuye ku butaka. Zishobora gutwara ibilo ibihumbi 31,7 by’intwaro zitandukanye.
Zishobora kugenda intera y’ibilometero 14.170 zitarongerwamo amavuta. Zifite ubushobozi bwo kongerwamo amavuta ziri mu kirere ibituma zongera intera zigenda. Zitwara abantu batanu baba bafite inshingano zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!