Amakuru y’ihanurwa ry’iyi ndege yatangajwe na Reuters kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026.
Ihanurwa ry’iyi ndege ryigambwe n’umutwe w’igisirikare cya Iran uzwi nka ‘IRGC’, wavuze ko yahanuwe n’ubwirinzi bw’ikirere bw’iki gihugu.
Wavuze ko iyi ndege yangiritse ku buryo idashobora kongera gukoreshwa.
Iyi ni yo ndege ya mbere ya Amerika bitangajwe ku mugaragaro ko yahanuwe na Iran kuva intambara ihanganishije ibihugu byombi itangiye.
Kugeza ubu hakomeje ibikorwa byo gushaka aho abapilote b’iyi ndege bari.
Guverineri w’Intara ya Kohgiluyeh and Boyer-Ahmad muri Iran, yavuze ko umuntu ufata aba bapilote cyangwa akabica, ashimirwa bikomeye.
Iyi ndege ihanuwe mu gihe Amerika na Israel bikomeje kugaba ibitero byo muri kirere kuri Iran.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bike iyi ntambara igiye kurushaho gukaza umurego, hibandwa ku bikorwaremezo bya Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!