Iki gisirikare cyatangaje ko byabaye ku wa 3 Ukuboza 2025 bibera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.
Iyi ndege yaguye mu butayu mu bilometero 210 uvuye rwagati mu Mujyi wa Los Angeles, mu gace gasanzwe gakoreshwa mu igeragezwa ry’intwaro zikomeye.
Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuriro mwinshi wari aho indege yaguye, mu gihe umupilote agaragara ari kumanuka akoresheje umutaka hirya y’aho isanganya ryabereye.
Igisirikare cya Amerika cyavuze ko indege yari mu itsinda ry’izindi zifashishwa mu kugaragaza ubuhanga mu myiyereko y’indege.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere mu itangazo yagize ati “Ku wa 3 Ukuboza 2025, ahagana Saa 10:45 za mu gitondo, umupilote wo mu Itsinda ry’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere, rishinzwe imyereko, yabashije kuva mu ndege ya F-16C Fighting Falcon mu buryo bwihuse ubwo yari mu myitozo i California.”
Yongeyeho ko umupilote yari ameze neza kandi yakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Je salue la signature d'un accord de paix à Washington entre la République démocratique du Congo et le Rwanda.
L’engagement des parties et les efforts diplomatiques des États-Unis et du Qatar aux côtés du Togo, médiateur de l’Union africaine, ont permis cette avancée.…
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) December 5, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!