Igisirikare cy’u Bufaransa kirwanira mu kirere mu butumwa cyanyujije kuri X, cyavuze ko abantu batatu bari mu ndege barimo abapilote babiri n’undi umwe, barokotse iyo mpanuka nyuma y’uko bahise bamanukira mu mutaka bikiba ndetse basanzwe ari bazima.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2025, hafi y’ibirindiro bya gisirikare i Saint-Dizier, mu Burasirazuba bw’u Bufaransa.
Hari mu myitozo yari igizwe n’indege esheshatu za Alpha Jet, zikoreshwa n’itsinda rirwanira mu kirere rya Patrouille de France.
Amashusho yafashwe n’abari hafi y’aho byabereye, yagaragaje uko indege zasohoraga umwotsi mu gihe zakoreshwaga imyitozo, nyuma zihita zigongana, zikubita hasi, abari bazirimo bagaragara basohokera mu mitaka byihuse.
Abinyujije kuri X, Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yemeje iby’iyo mpanuka, avuga ko hahise hatangwa ubutabazi bwihuse.
Yagize ati “Babayeho ariko bafite ibikomere byoroheje kandi bahise bitabwaho, mbifurije gukira vuba.”
Meya wa Saint-Dizier, Quentin Briere, yavuze ko indege imwe yaguye mu bubiko bw’imyaka, mu gihe indi yaguye mu mirima. Nta muntu n’umwe wari hafi aho wagize icyo aba.
Le Parisien yatangaje ko abantu babiri bari muri iyo ndege, bajyanywe kwa muganga mu buryo bwihutirwa, mu gihe undi umwe wakomeretse bikomeye ari kwitabwaho n’igisirikare. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye impanuka.
Indege ya Alpha Jet yakozwe na sosiyete ya Dassault Aviation yo mu Bufaransa na Dornier yo mu Budage, zikoreshwa cyane mu myitozo y’abasirikare barwanira mu kirere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!