00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyigaragambyo yakuruwe n’umukecuru w’imyaka 87 yatumye Espagne itegura amatora igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 October 2026 saa 12:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yatangaje ko amatora rusange azaba ku wa 29 Ugushyingo 2026, mbere y’igihe cyari giteganyijwe, nyuma y’imyigaragambyo yamagana ibibazo by’amacumbi n’uko Inteko Ishinga Amategeko yanze kwemeza ingamba Guverinoma yari yateguye zo kurengera abakodesha.

Amatora rusange yari asanzwe ateganyijwe bitarenze impeshyi yo mu 2027.

Icyemezo cyo kwigiza imbere amatora cyatangajwe nyuma y’uko ku wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko yanze kwemeza imishinga y’amategeko abiri yari igamije gukemura ibibazo biri mu bukode bw’inzu.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino muri Espagne hamaze iminsi imyigaragambyo yakuruwe n’umukecuru w’imyaka 87 wirukanywe mu nzu yari amazemo imyaka irenga 70, nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode bwazamuwe cyane.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo ku wa Mbere, Sánchez yavuze ko Guverinoma ikeneye “kongera gushimangira no kwagura icyizere abaturage bayifitiye”.

Yagaragaje ko kugira ngo ivugurura ryifuzwa rigerweho, hakenewe “inkunga y’abaturage n’ubwiganze bwagutse bw’abashyigikiye impinduka”, bushobora “kunesha inzitizi z’abafite imbaraga n’inyungu zikomeye”.

Guverinoma ya Sánchez igizwe n’ishyaka rye ry’Abasosiyalisiti n’impuzamashyaka Sumar, ariko ntabwo ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Gatandatu, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bigaragambirije mu mijyi irimo Madrid, Valencia na Barcelone, basaba ko abakodesha inzu barushaho kurengerwa.

Maricarmen Abascal w’imyaka 87 ni we wabaye ishusho y’ibibazo by’amacumbi muri Espagne, nyuma yo gukurwa ku ngufu mu nzu yabagamo i Madrid ku wa 23 Nzeri.

Icyuho mu mategeko cyatumye nyir’inzu azamura ubukode bwe, buva ku Mayero 500 bugera kuri 2.650 ku kwezi. Nyuma bwaragabanyijwe bugera ku Mayero 1650, ariko na yo yari arenze amafaranga ya pansiyo ye ya buri kwezi ho Amayero 300.

Uyu mukecuru yasohowe mu nzu ku ngobyi y’abarwayi, nyuma ajyanwa mu bitaro.
Mu kugerageza guhosha imyigaragambyo, Guverinoma yateguye imishinga ibiri y’amategeko.

Irya mbere ryateganyaga guhagarika kugeza mu 2030 ibikorwa byo kwirukana mu nzu abakodesha batishoboye, no kongeraho imyaka ibiri ku masezerano y’ubukode yari kuzarangira mbere ya 2028.

Ryari ririmo kandi kongera imisoro ku macumbi akodeshwa ba mukerarugendo.

Minisitiri w'Intebe wa Spain, Pedro Sánchez, yatangaje ko amatora rusange azaba ku wa 29 Ugushyingo 2026, mbere y'igihe cyari giteganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages