Ibi ni bimwe mu bihembo bikomeye muri Afurika byatangijwe mu 2025 hagamijwe kugaragaza no gushimira abahanga mu mideli n’ubugeni, bakora ibikorwa bibungabunga ndetse bigaragaza umuco n’amateka by’uyu mugabane.
Kumizi ni imyambaro yashizwe hanze mu 2025, ishingiye ku gitekerezo cyo gusubira ku nkomoko y’Abanyafurika, yibanda ku buryo Abanyafurika bo hambere bambaraga, ariko igasanishwa n’imideli igezweho muri iki gihe.
Iyi myambaro yegukanye igihembo cy’imideli mu cyiciro cya ‘Prêt-à-Porter’ , AIDA 2026 yahuriyemo abahanzi mu mideli n’ubugeni basaga 500 baturuka mu bihugu 40 harimo 24 byo muri Afurika na 16 byo ku yindi migabane. Bakora ibihangano bigaragaza umuco n’amateka bya Afurika.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyonsenga Emmanuel, washinze Kezem yavuze ko gutsindira iki gihembo byerekana ko ibikorwa by’ubuhanzi bushingiye ku muco wa Afurika byumvikana ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Gutsindira iki gihembo nka Kezem byaranshimishije cyane ariko na none bintera imbaraga zo gukomeza gukora cyane nk’umuhanzi w’Umunyafurika ufite ibikorwa bishingiye ku muco n’inkuru zacu nk’Abanyafurika.”
Yakomeje ati “Kuri Kezem gutsindira AIDA ntabwo ari intsinzi yacu gusa, ahubwo n’iya abahanzi bose bo mu Rwanda na Afurika muri rusange. Bitwereka ko inkuru zacu, umuco n’ibitekerezo byacu bifite agaciro kandi bishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.”
Kezem yatangiye mu 2020 kugeza ubu imaze gushyira hanze ubwoko bw’imyambaro bune. Ifite intego zo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa muri Nyakanga muri Bénin.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!