00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku mwenda wa Amerika warenze miliyari ibihumbi 40$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 05:12
Yasuwe :

Umwenda wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wikubye hafi kabiri mu myaka icyenda ishize ugera kuri miliyari ibihumbi 40$, ibintu bamwe bafashe nk’impungenge ku hazaza h’ubukungu bwa Amerika n’Isi muri rusange.

Umuvuduko w’ukwiyongera k’umwenda wa Leta kwafashwe nk’ukudasanzwe kuko umwenda wa Amerika wageze kuri miliyari 1000$ mu 1941, ugera kuri miliyari ibihumbi 20$ mu 2017.

Mu myaka icyenda yakurikiyeho umwenda wa Amerika wikubye inshuro zirenga ebyiri ugera kuri miliyari ibihumbi 40$.

Impamvu ikomeye ituma umwenda wa Amerika ukomeza kwiyongera ni ukunanirwa kugabanya icyuho kiri hagati y’amafaranga Leta yinjiza n’ayo ikoresha. Kugabanya iki cyuho bisaba kugabanya amafaranga Leta ikoresha, kongera imisoro cyangwa gukora byombi, ariko izi ngamba akenshi zishobora kutakirwa neza n’abaturage.

Mu zindi mpamvu zituma uyu mwenda ukomeza kwiyongera harimo amafaranga ateganyijwe mu bikorwa by’ubwiteganyirize n’ubwishingizi bw’ubuzima nka Medicare na Medicaid agize hafi bibiri bya gatatu by’ingengo y’imari ya Leta. Ibi biterwa n’impinduka mu mibereho y’abaturage, aho impuzandengo y’imyaka y’Abanyamerika yazamutse.

Ikindi kibazo gikomeye ni ikiguzi cyo kwishyura inyungu z’umwenda. Amafaranga Leta ya Amerika yishyura buri mwaka ku nyungu z’imyenda ifite yariyongereye, aho yageze kuri miliyari 1200$, aruta kure ingengo y’imari y’igisirikare cya Amerika.

Nubwo idolari rya Amerika rikomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Isi kuko rikoreshwa cyane mu bucuruzi mpuzamahanga, kwiyongera k’umwenda bishobora guteza ibibazo birimo kuzamuka kw’inyungu, igitutu ku bukungu ndetse no kugabanya ubushobozi bwa Leta bwo gushora imari mu bindi bikorwa nk’ibikorwaremezo, guhanga ibishya n’umutekano.

Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe impinduka mu micungire y’imari ya Leta kugira ngo iki kibazo gikemuke, harimo kongera imisoro no kugabanya ingano y’amafaranga Leta ikoresha. Bavuga kandi ko hakenewe ubwumvikane hagati y’impande zitandukanye za politiki kugira ngo imari rusange y’igihugu ikoreshwe mu buryo buri ku murongo.

Umwenda wa Amerika wikubye kabiri mu myaka icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages