Ubundi ibicuruzwa biturutse mu Burayi byishyuraga umusoro ungana na 10% nk’ibituruka ku yindi migabane, gusa ibi ngo bishobora guhinduka bitewe n’uko imishyikirano hagati na Amerika n’u Burayi itari kugenda neza.
Ibi ngo bishobora gutuma umusoro Amerika ishyira ku bicuruzwa biturutse mu Burayi ugera kuri 50%, ibivuze ko byinshi muri ibyo bicuruzwa bitaba bigishobora guhangana ku isoko rya Amerika, cyane cyane imodoka, imashini ziremereye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ibi ngo byatumye ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku Mugabane w’u Burayi byotsa igitutu abayobozi bo kuri uwo Mugabane, kugira ngo bumvikane na Amerika, ntizongere imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Burayi.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo uherutse gutangaza ko ushobora kongera imisoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 113$ biturutse ku Mugabane w’u Burayi, mu gihe Amerika yakomeza kwihagararaho, ntigabanye umusoro ku bicuruzwa bituruka kuri uwo Mugabane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!