00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinja 15 zahitanywe n’inkongi yibasiye ibitaro muri Pakistan

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 August 2026 saa 11:29
Yasuwe :

Abana b’impinja 15 ni bo bahitanywe n’inkongi yibasiye ibitaro bya Leta biri mu Murwa Mukuru wa Pakistan, Islamabad.

Ni inkongi yatewe n’ikibazo cy’imikorere mibi y’uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ibikoresho bitanga ubukonje (air conditioning), nk’uko Geo TV yo muri Pakistan yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Uyu muriro watangiye ahagana Saa Moya za mu gitondo (7:00) ku isaha yaho, ni ukuvuga Saa Kumi z’Ijoro ku isaha yo mu Rwanda, utangirira ku igorofa rya gatatu ry’Ibitaro byita ku buzima by’ababyeyi n’abana bya Pakistan Institute of Medical Sciences (PIMS).

Iyi nkongi iri mu zateye impfu nyinshi mu bitaro zo muri Pakistan mu myaka ya vuba, aho ubuvuzi bwa Leta butangirwa ku nkunga ariko ibigo by’ubuzima bikaba bikunze kunengwa kuba bidafite ubushobozi buhagije.

Geo TV yatangaje ko ubwo umuriro wafataga icyo cyumba hari harimo abana b’impinja 16, umwe muri bo akaba yararokowe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, byatangaje ko yahaye amabwiriza inzego zibishinzwe gukora iperereza ryihutirwa kuri iyi mpanuka.

Biti “Ababigizemo uruhare bagomba kumenyekana, kandi hagomba gufatwa ibihano bikomeye cyane.”

Icyumba cyari kirimo impinja cyashyizwe mu kato, mu gihe imodoka zitwara abarwayi zagaragaye hanze y’inyubako y’ibitaro.

PIMS, centrally located in Islamabad where former Prime Minister Imran Khan was briefly treated last week, is ⁠one ​of the main public hospitals ​of the city.

PIMS ni ibitaro biherereye rwagati muri Islamabad, aho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Imran Khan yaherukaga kuvurirwa mu cyumweru gishize. Ni bimwe mu bitaro bikuru bya Leta bikomeye muri uyu mujyi.

Impinja 15 zahitanywe n’inkongi yibasiye ibitaro muri Pakistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages