Uyu muriro waturutse mu mashini itunganya umwuka wa Oxygen wibasiye ibi bitaro kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, ufata igice kivurirwamo impinja mbere yo gukomereza mu bindi bice.
Ibinyamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko abaganga bagerageje gutabara abarwayi, bashobora kurokora impinja 35, barimo 16 bakomeretse.
Nk’uko byasobanuwe n’abaganga, impinja zapfuye zishwe n’umwotsi winjiye mu myanya y’ubuhumekero no gutwikwa n’umuriro.
Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Dr Vivek Kumar, yatangaje ko nyuma y’aho iyi mpanuka ibaye, bagiye gukaza umutekano w’abarwayi. Ati “Tubabajwe bikomeye n’ibi byago kandi twiteguye gukaza umutekano w’abarwayi.”
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri ibi byago, ayizeza ubufasha bwa guverinoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!