Perezida Trump yavuze ko iyi mikino izaba igitaramo kiruta ibindi byose ku Isi.
Uyu muhango uzitabirwa n’abakinnyi 14 b’indashyikirwa bazahangana mu mikino myinshi izabera muri iki kibuga, bakoresha uburyo butandukanye bwo kurwana burimo gukubitana ibipfunsi, amavi, inkokora no kugundagurana.
Byatangajwe ko uyu muhango wiswe ‘UFC Freedom 250’ ugamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge.
Uyu munsi uzaba uhurirana n’isabukuru y’imyaka 80 ya Trump, ibyo benshi banenze babaza niba ari uburyo bukwiye bwo kwizihiza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itsinda rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatanze ikirego mu rukiko, rivuga ko ari “gukoresha nabi cyane ibimenyetso by’igihugu byubashywe cyane.”
Abantu 4000 ni bo bazarebera umukino muri iyo nyubako abandi 85000 bazarebera ku mashusho azaba yashyizwe mu gace ka Ellipse kari hafi aho.
Si uguterana ibipfunsi gusa, ahubwo indi mpamvu yihishe inyuma y’uyu muhango ni ukwishimira ubucuti bumaze imyaka 25 hagati ya Trump na Perezida w’irushanwa ry’imikino njyarugamba (UFC), Dana White.
Imikino ya MMA yari yarabujijwe mu bihugu byinshi byo muri Amerika mu myaka 30 ishize kubera uburyo wakinwaga bwashoboraga kwambura benshi ubuzima ariko inzitizi zagaragaraga zikurwaho ubu ufite imbaraga mu myidagaduro udasize na politiki.
Igihe White n’abafatanyabikorwa be baguraga iri rushanwa mu 2001, ryari riri mu bibazo n’igitutu gikomeye cya politiki.
Mu myaka itanu yabanje, John McCain wari uhagarariye ishyaka ry’Aba-Republicains muri Sena, yari yarise MMA “imikino y’amasake” anarica intege ibyatumye ikumirwa mu ntara 36.
White mu kiganiro yagiranye na BBC, yagize ati "Nta sitade n’imwe yashakaga kwakira UFC. Ntibayizeraga, Ntibayikundaga, kandi bari bafite impungenge z’ikivunge cy’abantu bashoboraga kwitabira iki gikorwa.”
Kubera ko abakinnyi ba UFC bari barabuze ikibuga kizwi bakiniraho, White yavuze ko Trump ari we wabagobotse akemera kwakira imikino ibiri ya UFC mu nyubako ye ya Taj Mahal mu 2001.
Uyu mukino wahise utera imbere bikomeye, ntiwakomeza gufatwa nk’umukino utemewe cyangwa w’abagizi ba nabi.
Mu 2016, UFC yagurishijwe ku madolari miliyari 4. Mu 2023, ryari rifite agaciro ka miliyari 12 z’Amadolari. Ibyo bifatwa nk’itsinzi ikomeye kuri White na Trump.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!