00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka z’urudaca mu nama rusange ya LONI; Ibindi bihugu bine birashaka ‘droits de veto’

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 28 September 2015 saa 09:08
Yasuwe :

Inama rusange ya 70 y’umuryango w’abibumbye iteganyijwe kuri uyu wa mbere ku kicaro cyawo I New York biteganyijwe ko iza kwiga ku kibazo rutura, cyo guhindura ibihugu bigize akanama k’umutekano ku isi.

Hashize imyaka irenga 70 akanama gashinzwe umutekano ku Isi kadahinduka, byabaye nk’ivanjiri ko kagizwe n’ibihugu bitanu bihoraho, n’ibindi 10 bidahorahoraho.
Izo mpinduka zirasabwa cyane n’ibihugu bine bikomeye; u Buhinde, u Budage, u Buyapani na Bresil.

Ibyo bihugu bivuga ko nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose, ibintu byahindutse ndetse n’akanama gashinzwe umutekano ku Isi kagomba kugendana n’izo mpinduka.
Ibyo bihugu bine bitanga impamvu ko nabyo bimaze kuremera mu by’ubukungu, ariko u Buhinde bwo bugatanga impamvu ko ari cyo gihugu gitanga 1/3 cy’abasilikare ba LONI.

Ubusanzwe akanama gashinzwe amahoro ku Isi kagizwe n’ibihugu 5 bifite ububasha ntavuguruzwa, droits de veto; u Bufaransa, USA, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Burusiya. Ibhugu bine bishaka impinduka bivuga ko bishaka ko ako nama kagirwa n’ibihugu 25, aho ibihugu bitandatu nabyo byagira icyicaro gihoraho ariko bidafite uburenganzira ntavuguruzwa.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nawo wasabye ko wagira ibihugu bibiri bifite uburenganzira ntavuguruzwa, mu kanama k’umutekano ka LONI, kuko ari umugabane utuwe cyane. Iki gitekerezo kigeze gushyigikirwa n’u Bufaransa muri 2010, ariko ibindi bihugu biza kukirwanya.

Afurika y”epfo irasaba icyicaro gihoraho mu kanama k’umutekano ku Isi

Afurika y’Epfo nk’igihugu kigomba kwitabira inama rusange ya LONI kuri uyu wa mbere, cyakunze gusaba ko cyahabwa icyicaro gihoraho muri ako kanama.

Mu cyumweru gishize, Perezida Jacob Zuma yibukije ko umugabane wa Afurika ubu utuwe n’abantu barenga Miliyari, ariko badahagarariwe mu buryo buhoraho mu kanama k’umutekano ku Isi.

Ikindi gihugu cya kabiri cyo ku mugabane wa Afurika gihabwa amahirwe, biramutse bikunze, ni Nigeria kubera ko ari cyo gituwe cyane ku mugabane wose, ndetse ubu akaba ari cyo gikize kuri uyu mugabane.

Gusa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ubu akaba ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yanenze ibyo bihugu byombi, avuga ko yaba Afurika y’Epfo na Nigeria nta kimwe gikwiye guhagararira Afurika mu Kanama gashinzwe amahoro ku Isi.

Agasobanura ko ibyo bihugu byombi, byagambaniye umugabane wa Afurika mu myaka ine ishize, ubwo byatoraga umwanzuro wa LONI wo kugaba ibitero bya gisirikare muri Libye byavanyeho Mouammar Kadhafi.

Umunyamakuru wandika inkuru za Politiki John Ntwari Williams, asanga ubu busabe bwa Afurika budashobora guhabwa agaciro.

Ati “Biri kure, ariko bikozwe byaba ari ikintu kiza”

Williams akomeza asobanura ko impamvu ya mbere yatuma ibihugu bya Afurika bitahabwa iyo myanya akavuga ati “Bibayeho byagabanya ubushobozi ibihugu by’ibinyabubasha bigira ku bihugu bya Afurika, ibyo rero ntabwo babyemera.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages