00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka za Lincoln Nautilus zishobora kutongera gukorerwa mu Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka rwa Ford Motor rwatangaje ko guhera mu 2030, ruzatangira kwimurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibikorwa byo gukora zimwe mu modoka zo mu bwoko bwa Lincoln zisanzwe zikorerwa mu Bushinwa.

Umuyobozi Mukuru wa Ford, Jim Farley, yabwiye Reuters ko iki cyemezo kitari cyoroshye, ariko ko ari ngombwa mu rwego rwo kongera imbaraga mu nganda zikora imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kimwe mu byatumye Ford ifata iki cyemezo ni imisoro ihanitse Amerika yashyize ku modoka zinjizwa zivuye mu Bushinwa. Lincoln Nautilus, ari na yo modoka nyamukuru Ford ikura mu Bushinwa ikayigurisha muri Amerika, yashyiriweho umusoro wa 52,5%.

Farley yavuze ko Ford yafashe iki cyemezo nyuma y’uko politiki nshya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku misoro ishyirwa ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa imaze kujya ahagaragara.

Ati “Iki cyemezo twagifashe politiki y’ubutegetsi ikimara gusobanuka. Twari tuzi neza icyo bashakaga gukora ndetse n’icyo byari bisobanuye kuri Ford.”

Imodoka za Lincoln zizajya zikorerwa muri Amerika zizacuruzwa ku isoko ry’imbere muri icyo gihugu. Ford ariko ntiyatangaje inganda zizajya zizikorera.

Iki cyemezo kandi cyatewe n’amabwiriza ya Amerika azwi nka Connected Vehicle Rule, abuza ko zimwe mu modoka zigurishwa muri icyo gihugu zikoresha ibikoresho cyangwa ikoranabuhanga bikomoka mu Bushinwa.

Farley yavuze ko ayo mabwiriza na yo yagize uruhare mu cyemezo cya Ford, nubwo imisoro ari yo yabaye impamvu nyamukuru.

Mu mwaka ushize, Ford yagurishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imodoka za Lincoln Nautilus zigera kuri 34.000.

Ford isanzwe ikorera zimwe mu modoka za Lincoln muri Amerika. Lincoln Navigator ikorerwa mu ruganda rwo muri Louisville muri Leta ya Kentucky, naho Lincoln Aviator igakorerwa mu ruganda rwa Chicago. Izo modoka kandi zoherezwa mu bihugu birimo Canada, Mexique no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ford si yo yonyine iri kwimura inganda z’imodoka zari mu Bushinwa. General Motors na yo yatangaje ko guhera mu 2028 izimura ikorwa rya Buick Envision, rikava mu Bushinwa rikajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imodoka za Lincoln Nautilus zishobora kutongera gukorerwa mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages