00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka za Ford ibihumbi 140 zigiye gusubizwa ku ruganda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 April 2026 saa 01:40
Yasuwe :

Sosiyete yo muri Amerika ikora imodoka ya Ford, igiye gusubiza ku ruganda imodoka zayo zingana na 140.201 kubera ko hari ibibazo by’ubuziranenge zagaragaje.

Ibi byatangajwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, NHTSA, cyavuze ko izi modoka za Ford zigiye gusubizwa ku ruganda kubera ikibazo cy’insinga zitameze neza cyagaragayemo bishobora gutuma habaho inkongi.

NHTSA yagaragaje ko ikibazo cy’insinga zidatunganyije neza kiri mu kantu gakingira izuba mu modoka (Sun Visor) ndetse n’igice cyo hejuru cyayo cy’imbere mu modoka.

Ntabwo ari bwo bwa mbere Ford ihagaritse imodoka zayo kubera ibibazo by’ubuziranenge kubera ko mu 2024, iyi sosiyete yahagaritse izo mu bwoko bwa F-150 Pickup zigera mu 112.965 zasubijwe mu ruganda kubera ibyo bibazo.

Icyo gihe izo modoka zasubijwe mu ruganda kubera ko imitambiko y’amapine y’inyuma y’izi modoka [Essieu arrière], ishobora kuvunika cyangwa ikangirika mu bundi buryo bigatuma amapine atandukana n’imodoka.

Imodoka za Ford ibihumbi 140 zigiye gusubizwa ku ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages