Ibi byatangajwe na Vatican ku wa 4 Gicurasi 2025.
Vatican ivuga ko mbere y’uko Papa yitaba Imana, yasabye ko imodoka yakoresheje mu 2014 ubwo yasuraga hamwe mu hantu hatagatifu yahabwa umuryango wa Caritas w’i Yeruzalemu, kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza.
Iyi modoka iri kuvugururwa ku buryo izajya iba ifite ibikoresho bihagije mu gutabara abantu, nk’imiti, inkingo, abaganga, n’ibikoresho bisabwa mu kuvura inkomere.
Umuryango Caritas uvuga ko iyi modoka izakoreshwa mu bice byo muri Gaza bidafite amavuriro ndetse izoherezwa muri aka gace igihe hazaba hari agahenge.
Umujyanama mukuru wa Caritas muri Suède, Peter Brune, avuga ko iki gikorwa atari icy’ubugiraneza gusa, ahubwo ari n’ubutumwa ku batuye Isi.
Ati “Ntabwo ari imodoka gusa, ni ubutumwa bw’uko Isi itibagiwe abana bo muri Gaza.”
Papa Francis yasabye kenshi guhagarika imirwano hagati y’u Burusiya na Ukraine, no hagati ya Israel na Hamas, ndetse kuri Pasika yongeye kubigarukaho, mbere y’uko yitaba Imana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!