BYD ni uruganda rukora imodoka z’amashanyarazi ndetse n’izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) rukaza mu zimaze kubaka izina no kwigarurira amasoko hirya no hino.
Kuva mu 2023, uru ruganda rwashyize imbaraga mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi ariko zifite umuvuduko uri ku rwego rwo hejuru, nyuma y’uko abantu benshi bagaragaje ko bigoye cyane kuba izi modoka zagira ubushobozi bwo kwihuta nk’izindi modoka zidakoresha amashanyarazi.
Muri uwo mwaka, uru ruganda rwashyize hanze imodoka ya mbere ya U9 yakozwe n’uruganda rwa Yangwang rusanzwe ari urwa BYD, ariko rwibanda ku modoka zihenze.
Icyo gihe, iyi modoka yagenderaga ku muvuduko wa kilometero 309 ku isaha.
U9 Xtreme yahawe umwihariko urimo amapine adasanzwe ashobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 500 ku isaha atagize ikibazo. Ni amapine yakorewe mu Bushinwa, aho byari bibaye ku nshuro ya mbere.
Iyi modoka ishobora kuva kuri 0 km ikagera ku birometero 100 mu gihe cy’amasegonda 2.36 gusa.
Iyi modoka yamaze kugera ku isoko, aho izacuruza imodoka 30 gusa ku Isi yose. Imodoka imwe ibarirwa agaciro k’ibihumbi 236$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!