Abo bantu batanu baburiwe irengero kuva mu Ugushyingo 2025, nyuma yo kugwirwa n’ikibuye kinini cy’urubura cyamanutse ku musozi wa Yalung Ri.
Muri bo harimo abanyamahanga batatu, umwe ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani na Canada, undi w’Umutaliyani ndetse n’Umudage. Hari kandi Abanya-Nepal babiri.
Abandi babiri, Umutaliyani n’Umufaransa, bari barapfiriye ahacumbika abazamuka uwo musozi. Umusozi wa Yalung Ri ufite ubutumburuke bwa metero 5.630, ukaba uri mu Karere ka Dolakha gahana imbibi n’agace ka Tibet ko mu Bushinwa.
Umuyobozi mu gace ka Gaurishankar, aho uwo musozi uherereye, Thabindra Kumar Kafle yavuze ko bamwe mu bakozi bari boherejwe n’ikigo gikora ingendo zo mu misozi gushakisha abo bantu, babonye iyo mirambo ku wa Gatanu.
Phurba Tenjing Sherpa ukorera ikigo Dreamers’ Destination kiyobora abazamuka uwo musozi yavuze ko bagerageje kugera aho imirambo yabonetse ariko ikirere kibi kibabera imbogamizi.
Sherpa yavuze ko iyo mirambo yagaragaye nyuma y’uko urubura rutangiye gushonga.
Icyakora, ntibyari byemezwa niba iyo mirambo ari iy’abo bantu batanu baburiwe irengero ku musozi wa Yalung Ri mu mwaka ushize.
Umusozi wa Yalung Ri uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nepal. Abawuzamuka banyura mu nzira zirimo ibitare n’urubura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!