Kuva mu 2025, imirimo irenga 3.000 yakorerwaga i Genève yakuweho cyangwa yimurirwa mu yindi mijyi idahenze cyane. Urugero, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, ririmo kwimura 70% by’abakozi bayo bakoreraga i Genève.
Uku kugabanya abakozi n’ibikorwa, kubarwa nk’ukubayeho ku nshuro ya mbere mu myaka 80 y’Umuryango w’Abibumbye.
Kugorwa mu by’amikoro gushingiye ku kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibereyemo Loni umwenda urenze miliyari 2$ mu misanzu y’ingengo y’imari.
Bamwe mu nzobere bavuga ko uku kugabanya ibikorwa ari igisubizo kiziye igihe kuko imikorere muri iki gihugu ihenze cyane. Bagaragaje ko abakozi mpuzamahanga bahabwa inyongera ya 89,4% ku mishahara yabo y’ibanze kugira ngo gusa babashe guhangana n’ikiguzi cy’imibereho iri hejuru mu Mujyi wa Genève.
Benshi bagaragaje impungenge ko izi mpinduka zigiye gutuma isura nziza y’Umujyi wa Genève y’ihuriro ry’amahoro ku Isi ihinduka.
Kugira ngo Umuryango w’Abibumbye ubashe kwisanisha n’izi mpinduka, urimo kwinjira mu buryo bushya bw’imikorere aho ibihugu nka Kazakhstan, Qatar, n’u Rwanda ubu byagaragaje ubushake bwo kwakira ibiro byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!