00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihanda ya kaburimbo y’ibilometero birenga 100 mu byo ab’i Nyaruguru beretse Minisitiri w’Intebe ko bishimira

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 September 2025 saa 10:39
Yasuwe :

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuze ko bishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere ibyo bavuga ko bakesha Perezida Paul Kagame, umaze kubagezaho ibikorwa by’itermbere bitandukanye birimo imihanda y’ibilometero 106.

Bishimira ko kuri ubu kugezwaho amashanyarazi byavuye kuri 0,2% mu myaka 30 ishize, ubu bikaba biri kuri 86,7%, amazi bava kuri 0% bagera kuri 85,4%.

Amashanyarazi yatumye inganda ziyongera i Nyaruguru. Ubu bafite inganda z’icyayi enye, inganda umunani zitunganya ikawa, uruganda rutunganya ibigori n’ibindi.

Iterambere ry’ubuhinzi ntiryasigaye kuko bageze kuri hegitari 9.000 z’icyayi zivuye kuri 300, na hegitari ibihumbi 55 zihingwaho ibihingwa ngandurarugo.

Ni umusaruro wagaragajwe ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga Akarere ka Nyaruguru agiye gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2026 A.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yahaye Minisitiri w’Intebe ubutumwa bwo gushimira Perezida Kagame, ati “Twagiraga ngo tubatume kuri Perezida wa Repubulika, mumubwire muti ‘i Nyaruguru twateye intambwe, ibya kera byo kwicwa n’inzara tugasuhuka twarabirenze, kuko wamenye igikwiye Nyaruguru.’’

Aka kanyamuneza kagaragara no mu baturage. Banzubaze Férdinand ubarizwa muri Koperative yitwa Abishyizehamwe ihinga mu Gishanga cy’Urwonjya, mu Murenge wa Nyagisozi, yavuze ko mu bihe byatambutse bakoreshaga ubutaka nabi, ibishanga bakabipfusha ubusa.

Nyuma yo kwerekwa uburyo bugezweho bwo guhinga, ubu beza toni eshanu ku bigori zivuye kuri imwe, na toni 25 z’ibirayi bavuye kuri eshanu.

Ati “Byahinduye isura, ubu ikirayi cya Nyaruguru gikwira mu Rwanda hose. Ubu ba rwiyemezamirimo baza kugura ibigori iwacu, mbese natwe dusigaye tugemura kandi twaragemurirwaga.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abaturage gukomeza umurongo mwiza bariho w’iterambere bubakiye ku byo ubuyobozi bwabagejejeho.

Yagize ati “Ibikorwa remezo mugezeho hano bigaragara neza ko Paul Kagame abahetse.”

Minisitiri Dr. Nsengiyumva, yakomeje asaba abahinzi kongera umusaruro, bitabira kuhira aho biri ngombwa, gushinganisha ibihingwa ndetse n’ibindi byakongera umusaruro.

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva, yasabye abaturage ba Nyaruguru, gukomeza kubakira ku byiza Perezida Kagame yabagejejeho, bakongera umusaruro
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabanje kwifatanya n'abaturage b'i Nyaruguru gutera ibigori
Muri Nyaruguru, icyayi cyavuye ku buso bugera kuri hegitari 300 mu 1994, ubu bugeze kuri hegitari zisaga 9.000
Inganda z'icyayi muri Nyaruguru zavuye kuri rumwe zigera kuri enye mu myaka 31 ishize
Iki gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy'Ihinga 2026 A cyanitabiriww n'abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique
I Nyaruguru kandi bishimira imihanda bahawe yatumye babasha kugeza umusaruro wabo ku isoko
Igishanga cy'Urwonjya gisimburanamo ibirayi n'ibigori
Abatuye i Nyaruguru bishimira ko ifumbire n'imbuto bisigaye bibegereye bigatuma bahinga bakeza
Igishanga cy'Urwonjya cyatangirijwemo Igihembwe cy'Ihinga 2026 A gifite hegitari 115
Abatuye i Nyaruguru barashima Perezida Kagame wabamenyeye igikwiye ubu bakaba basigaye beza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages